Connect with us

Imyidagaduro

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo yanditswe n’umugabo we

Published

on

Advertisements

Ingabire Butera Jean d’Arc, wamamaye nka Butera Knowless, uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo nshya avugako yandikiwe n’umugabo we Ishimwe Clement.

 

Iyi ndirimbo uyumvise neza itandukanye nizindi asanzwe aririmba, yaba mu magambo ndetse n’imiririmbire yayise “Nyigisha” ifoto iyamamaza hagaragaraho we n’umukobwa we w’imyaka 4.

Nyigisha ni indirimbo itandukanye n’izindi Butera Knowless yari amaze iminsi ashyira hanze, kuko yo yanditse nk’isengesho, aho asaba Imana kuba umuntu unafite indangagaciro za kimuntu.

Iyi ndirimbo yanditswe n’umugabo Ishimwe Clement yumvikanamo ubuhanga aho yakoresheje isubirajambo ndetse n’umubangikanyo w’inshyamirane aho umurongo ubanze uvuguruzwa n’uwukurikiye.

Mu gitero cya mbere agira ati “Nyigisha kuba umuntu nyagasani, mpa ubumuntu, mpa umutima. Mpa ubupfura simbe gito ngo ubuto bunshuke bimviremo gutana. Ngira umuntu ariko umpe n’ubumuntu.”

Muri iyi ndirimbo kandi Butera Knowless asaba kuba umuntu w’inyangamugayo, kutaba indyarya, kutabangamira uwo ari wese n’izindi ngeso nziza zose zikwiye kuranga umuntu.

Butera Knowless yaherukaga gushyira hanze indirimbo mu mwaka ushize ari yose yise “Blessed”.

Uyu muhanzikazi rukumbi wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar aherutse gutangaza ko muri uyu mwaka wa 2020 aho azaba yizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ateganya gushyira hanze alubumu ze ebyiri zisanga izindi enye.

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Hit Music Only!

Advertisement
Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this:
Ntucikwe    Ok No thanks