in ,

Butera Knowless wakize agakingirizo ka Safi ubu yujuje imyaka 26

Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakomeye muri iki gihugu ,ni umwe kandi mu bakobwa bamenyekanye babikesha impano n’ikimero Imana yabagabiye,kuri ubu uwavuga ko Knowless amaze kuba ikimenyabose, azwi nk’umunyamuziki ufite ibikorwa bifatika ntabwo yaba abeshye. Ku uri uyu munsi taliki ya 01/10/2016 ,Butera  Knowless yujuje imyaka 26,ari urubavu rwa Producer Clement baherutse kurushinga.

Knowless Afatirwaho urugero mu bagore  bakora umuziki muri iki gihe wateye imbere bigaragara ndetse  ko aza imbere mu bakunzwe banafite amafaranga menshi n’ibikorwa bibyara inyungu byerekana ko ‘ari gukora umuziki ugamije ubucuruzi’.

 

Ni we watwaye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star bwa mbere mu b’igitsinagore Ni na we ufite ibihembo byinshi mu bakobwa mu myaka itandatu amaze aririmba.Nubwo urukundo rwamushyiriye Clement ,bakarushinga ndetse ubu bakaba bitegura kwibaruka umwana wabo w’imfura kandi batanamaranye amezi 3 nka 1/3 cy’igihe umuntu abyarira,ntabwo urukundo rwe rwa mbere ariho rwashoreye imizi,kuko abanza gukunda yakunze Safi ndetse yigeze gutangaza ko  Safi [umukunzi we w’amateka] ari we wamujyanye bwa mbere muri studio gusa ntiyemera ko yamwigishije kuririmba nk’uko bishimangirwa n’abazi birambuye ibyo banyuranyemo.

knobaba4

 

Nk’uko yabitangaje ngo yagiye muri studio bigezo aterwa akanyabugabo na Safi na Kamichi, bageze muri Unlimited Records basanga Producer Junior ari gucuranga Knowless aririmba agerageza bumva yabibasha atangira atyo.

Icyo gihe yatangarije  ikinyamakuru IGIHE ati” “Safi yari kumwe na Kamichi ndaririmba, bumva ndi umuhanga ariko Safi nawe yahoraga ambwira ko nabibasha ariko simbyemere. Maze kuririmba banteye ingufu, mpita mfatiraho.”

Arongera ati “Nawinjiyemo ntizeye neza ko ngiye kuwukora, maze gukora indirimbo ya mbere yitwa ‘Nyumva’ mbona igiye ku maradiyo iracurangwa, abantu bambwira ko nzi kuririmba mbikomeza ntyo.”

Nyuma yaje kuririmba indirimbo yitwa Komeza, anaririmba iyitwa Ko Uhinduka, Byarakomeye, Ibidashoboka, Byemere, Adelphine, Baravuga, Nkoraho n’izindi.

Safi yamubereye agakingirizo  kabone nubwo  baje gutandukanye

Mbere yo gukundana, Knowless avuga ko yafataga Safi nk’umuvandimwe ndetse barasuranaga mu miryango ari nabyo byaje kubyara urukundo rwubatse amateka akomeye nubwo kuri ubu buri wese yaciye ize nzira.

Ati “Safi twarakundanaga, ntabwo twahujwe n’umuziki. Na mbere y’uko nkundana na Safi yari umuvandimwe wanjye, nk’uko hari ibyo yamfashagamo nanjye hari ibyo namufashagamo nk’umuvandimwe usibye ko twageze igihe tugakundana.”

Urukundo rwabo rwaje  gukaza umurego mu 2010 Knowless agisoza amashuri yisumbuye. Ni nabwo yakoze indirimbo ya mbere yitwa ‘Nyumva’ afatanyije na Young Junior [wari inshuti magara na Safi]. Icyo gihe yahise ajya kuri stage bwa mbere mu gitaramo Meddy amurika album ya mbere kuri Petit Stade i Remera. icyo gihe

https://www.instagram.com/p/BK426x1gV9n/?taken-by=yegobcom&hl=en

Iterambere ryose Knowless yifuzaga kuzageraho yumvaga rizingiye kuri Safi, ingabo isumba izindi yishingikirije agitangira kuririmba. Yateye imbere ku muvuduko wo hejuru akimara kwinjira muri Kina Music, ni nabwo yavumbuye ko yabaga inyuma y’agakingirizo (igihu) cyamukingirizaga ntabone aho agana.

Yanabiririmbye mu buryo buca amarenga muri ‘Wari urihe’ aho yagize ati “Imana nagize ni uko namenye ko nayobye nkagarukira igihe […] Nsigaye nibaza uko nabagaho utaraza, wanyibagije amateka mabi nagize mu rukundo!”

Icyo gihe Safi yamusubije agira ati “Iyo nza kumenya ko ari uku bizamera sinari kwirirwa nandavura ngo ndakundana. Akabi gasekwa nk’akeza, naguhaye utwanjye twose, ndapfa ndapfuka”

Ni byo koko byavuzwe ko Safi ariwe wamwigishaga kuririmba muri Studio gusa ibi ntabwo Knowless yigeze abyemera,kandi urukundo rwabo bombi ntakabuza rwabaye amateka akomeye ndetse yewe n’ubukwe bwa Knowless na Clement ntabwo Safi Madiba yabutumiwemo kandi ntiyanitumirije,dore ko nawe yabonye Umutesi Parfine umuhoza amarira akamwibagiza ko yapfuye agapfuka nk’uko yabyiririmbiye.

 

 

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
GB
GB
7 years ago

Uzi gutukana warangize ukabisiga amavuta !!!!!!!Ngo yakize agakingirizo ka Safi ,mukanya ngo Safi yari agakingirizo!!!

Menya uko wakoresha Anti-virus Kaspersky y’umwaka wose utayiguze (+Video)

Meddy yagaragaye asoma Miss Kate Bashabe bahuje urugwiro mu kabyiniro (video)