Bushali, Green P, Wiz Kool na Batman bagiye guhurira mu gitaramo i Dubai

Ku wa 26 Gicurasi 2022, Umuraperi Bushali azataramira I Dubai, aho azahurira n’abahanzi nka Green P, Wiz Kool na Batman uri mu bagiteguye.

Iki gitaramo cyateguwe na Space Freelancing Co, kizabera muri Fortune Pearl Hotel mu mujyi wa Dubai.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Bushali yavuze ko yiteguye gushimisha abatuye Umujyi wa Dubai muri iki gitaramo cy’amateka, dore ko na bo badasiba kumwereka urukundo.

Batman uri no mu bateguye iki gitaramo we yavuze ko iki gitaramo kigamije guhuza abanyarwanda bo muri uyu mujyi, ndetse no gukomeza kumenyekanisha Umuziki Nyarwanda.

Yongeyeho ko batumiye Bushali babitewe n’uko Abanyarwanda batuye I Dubai ndetse n’abo muri East Africa bakunda umuziki we.

Batman yashimiye abakomeza guteza Umuziki Nyarwanda imbere, ndetse ko hari intambwe imaze guterwa, kandi ko nawe azakomeza gukora icyo ashoboye mu kuwuzamura.

Yagize ati: “Urugendo ruracyari rurerure ariko nk’uko ubibona hari aho Umuziki w’u Rwanda wavuye hari n’aho ugeze. Nshimira abantu bose bitanga hirya no hino ku isi bakagerageza kuzamura Umuziki Nyarwanda, ndabasaba kugira ubufatanye.”

Batman ni Umuyobozi w’Ikigo cyitwa Space Freelancing Co gikora ibijyanye n’ingendo, ubukerarugendo, amahoteli, kohereza ibicuruzwa no kubituma n’ibindi. Ibi byose abifatanya no gutegura ibitaramo nk’umukunzi w’umuziki, by’umwihariko uwo mu Rwanda.

Report

What do you think?

1.6k Points
Upvote Downvote

Written by Remy MUGISHA

Tel: 0784915803

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda: benshi birutse babonye umugabo wari ufite inzoka iteye ubwoba

Bizimana Djihad yasabye ,aranakwa umukunzi we (Amafoto)