in

Burya ngo Se wa Diamond Platnumz ntabwo ari Mzee Abdul| Nyina ashyize ukuri kose hanze.

Muri Tanzania benshi bazi ko Mzee Abdul ari Se wa Diamond Platnumz nyamara nyina w’uyu muhanzi yavuze ko atari ko biri.

Uko Diamond yitwara kuri Se umubyara usanga benshi babyibazaho, aho uyu muhanzi ari mu bahagaze neza muri Afurika akaba n’umwe mu bamaze gufata no kwigarurira imitima ya benshi ku isi. Ari no mu bafite amafaranga menshi ariko uwitwa Se Mzee Abdul ubuzima bwe buragayitse nk’uwibarutse icyamamare.

Diamond ikirangirire muri Afurika muri muzika

Itangazamakuru ryo muri Tanzania usanga rikunda gutabariza Mzee Abdul ngo afashwe na Diamond. Mu kigarino giherutse guca kuri Wasafi TV, umusore uziranye na Diamond kuva mu bwana witwa Ricardo Momo, wanabaye umujyanama wa Harmonize, yavuze ko Mzee Abdul atari Se wa Diamond ahubwo ni uwamureze.

Mama Dangote Nyina wa Diamond

Ibi byaje gushimangirwa na Nyina wa Diamond Platnumz, Mama Dangote. Nk’uko byaciye no kuri Bongo5, uyu mubyeyi yavuze ko Ricardo avukana na Diamond kandi ko Mzee Abdul atari se wa Diamond. Yagize ati “Ricardo Momo na Diamond ni abavandimwe, kandi Abdul ntabwo ari Se wa Diamond”.

Amakuru avuga ko kuva Dangote yatandukana na Mzee Abdul babanaga nk’umugabo n’umugore, bahise bangana urunuka ubwo Diamond yari amaze kuba icyamamare, ntibifuzaga kumusura cyangwa kumutekereza. Diamond nawe yakuze atamwiyumvamo, bikaba byavugwa ko ari Se ahubwo bamwihakana kubera ubukene n’amakimbirane yabaranze.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Patoranking aravugwa mu rukundo na Yemi Yalade.

Wa muhanzi ukiri muto wo muri Rubavu washakaga kurongora umukecu w’imyaka 64 yahishuye ikishe ubukwe bwabo.