in ,

BTN TV yateguye amarushanwa yo kubyina azazenguruka igihugu.

Muri kino gihe abanyeshuri bari mu biruhuko, BTN TV yateguye amarushanwa yo kubyina (Dance Champion Rwanda)  azazenguruka intara zose z’igihugu.

Aya amarushanwa azatangirira i Kigali kuwa 2 Ukuboza biteganyijwe ko azanyura mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Kayonza, Huye, Musanze na Rubavu, maze abahize abandi bakazahurira na none mu irushanwa ritegura abazahatana ku munsi  uzoza iryo rushanwa mu gitaramo ku rwego rw’igihugu ku itariki 30 Ukuboza 2017 i Kigali.

Amatsinda y’ababyinnyi ndetse n’ababyina ku giti cyabo umuntu umwe umwe nibo bemerewe kwitabira aya  marushanwa yateguye ku bufatanye n’ibindi bigo byigenga ndetse n’ibindi bishamikiye kuri leta bitandukanye.

Ubuyobozi bwa BTN TV butangaza ko aya marushanwa ari umwanya mwiza ku bana b’ U Rwanda mu kumurika impano zabo zihariye ndetse no kuboneraho gusabana na bagenzi babo muri bino biruhuko banatsindira kandi ibihembo bitandukanye.

Muri aya marushanwa azajya aba buri mwaka kwiyandikisha ku bahiganwa ni ubuntu kandi akazajya atambuka LIVE kuri BTN TV nkuko ubuyobozi bwakomeje bubitangaza.

Ingengabihe y’amarushanwa

Tariki 2 Ukuboza 2017  akarere ka Nyarugenge : Club Rafiki

Tariki 3 Ukuboza 2017 akarere ka Kicukiro kuri Centre ya ba Guide Gikondo

Tariki 5 Ukuboza akarere ka Gasabo ku kigocy’urubyiruko cya Kabuga

Tariki 8 Ukuboza 2017 mu karere ka Rubavu

Tariki 9 Ukuboza 2017 mu karere ka Musanze  Musanze Entertainment Centre

Tariki 12 Ukuboza 2017 mu karere ka Kayonza

Tariki 15 mu karere ka Huye

Tariki 22 hakaba amarushwanwa azahuza abazaba bahagarariye uturere twose hatoranywemo abazahatana kuri Final. Bikazabera kuri Club Rafiki

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss CBE 2016 agiye kubana n’umusore bamaze imyaka 6 bakundana

Nyuma yo kugaragara ari gukora ibikorwa by’ubutinganyi, Sacha yongeye kugaragara akora ibintu bigayitse