Connect with us

Imyidagaduro

Bruce Melodie yahishuye ibanga rikomeye rituma atajya asubira inyuma mu muziki we

Published

on

Advertisements

Umuhanzi Bruce Melodie yahishuye ibanga rikomeye rituma umuziki we utajya usubira inyuma. Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda ndetse kugeza ubu umuziki we umaze kugera no ku ruhando mpuzamahanga aho usanga indirimbo ze zicurangwa ku maradiyo ndetse n’amateleviziyo mpuzamahanga. Benshi bakomeje kugenda batangarira ibanga Bruce akoresha kugirango buri ndirimbo asohoye ikundwe ndetse akenshi ikanarusha iyayibanjirije. Bruce Melodie yabamaze amatsiko mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV.

Bruce Melodie

Nkuko Bruce Melodie yabitangaje mu kiganiro yagiranye na ISIMBI TV yatangiye avuga ko ibintu akora abikunda ndetse ko abikora n’umutima we wose yavuze ko ikintu cyonyine ahagazaho ari indirimbo, ati: “mbaye ntafite indirimbo ntabwo naba ndi Bruce Melodie”. Ibi ni ibigaragaza ko kuba Bruce Melodie akunda ibyo akora ndetse akabikorana ubushake bwose aribyo bituma akomeza gutera imbere mu muziki we.

Advertisements
Advertisements
Continue Reading
Advertisement [speaker]
Comments

Copyright © 2020 YEGOB

Advertisements
%d bloggers like this: