Bruce Melodie arimo kwitegura gukorana ubukwe n’umugore we bamaze kubyarana abana babiri

Bruce Melodie yiteguye gukora ubukwe nk'impano y'umugore we umaze kumubyarira babiri

Bruce Melodie yahamije ko mu mibare ye harimo gukora ubukwe n’umugore we bamaze imyaka irenga itanu babana ndetse banafitanye abana babiri, akavuga ko izaba ari impano ikomeye azaha uyu mubyeyi wamwibarukiye imfura n’ubuheta.

Ibi Bruce Melodie yabikomojeho nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire na Kigali Arena.

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru yabanje gutebya agira ati “Ntabwo mu by’ukuri nabuze igishoro, ntegereje bakuru banjye! Harimo n’ibintu by’agasuzuguro. The Ben, Meddy na Ruhumuliza (King James)… Ntegereje bakuru bacu batwereke uko bimeze cyane cyane ko naje nyuma yabo, naba nkabije agasuzuguro.”

Uyu muhanzi utigeze atinda ku gihe runaka azakorera ubukwe, yashimangiye ko ari ibintu ateganya ku bw’urukundo rukomeye akunda umugore we.

Ati “Ubukwe nzabukora kuko rukundo mutima ndamwemera bya hatari, ndamukunda cyane ndamwemera koko!”

Bruce Melodie yiteguye gukora ubukwe nk’impano y’umugore we umaze kumubyarira babiri

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Urukundo rwatumye umubyeyi abyara umwana amwita izina rya « Mico The Best »

Sindatereta kandi ndacyari imanzi| Juno Kizigenza uririmba indirimbo z’urukundo arabihuhuye byose