in

Bruce Melodie ahishuye ikintu cy’ibanga kitazwi na benshi ahuriyeho n’umugore we bafitanye abana

Bruce Melodie ahishuye ikintu cy’ibanga kitazwi na benshi ahuriyeho n’umugore we bafitanye abana.

Umuhanzi Bruce Melodie uri mu bahanzi bakunzwe hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo yahishuye impamvu yishushanyijeho abana be ku mubiri anahishura ko hari indi Tatto yishushanyijeho ahuje n’umugore we.

Mu kiganiro kirekire Bruce Melodie yagiranye na The Choice Live,aho yavuze ko yishushanyijeho abakobwa be bitewe n’uko yatawe muri yombi ari mu gihugu cy’u Burundi, akabakumbura cyane.

Mu rwenya rwinshi kandi yavuze ko ku mubiri we hari umwanya uhagije ku buryo abana bose yabyara uko bazaba bangana batazabura aho bajya.

Uyu muhanzi kandi yahishuye ko hari indi Tatto yishushanyijeho itar’izwi na buri wese, ahuje n’umugore we. Ikaba ari iy’italiki itazibagirana kuri bo kuko aribwo batangiye gukundana mu mwaka wa 2009.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gasabo: Umusore yakubiswe umikoropesho kugeza yitabye Imana bituma abaturanyi be barya karungu bashaka nyiri umikoropesho

Rayon Sports yongeye kuvunikisha umukinnyi ukomeye wakinishijwe kuri AS Kigali atarakira neza