in ,

Bruce Melodie agiye mu Bubiligi

Umuririmbyi Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody [Igitangaza] uri guca ibintu mu mashusho y’indirimbo ’Turaberanye’, ategerejwe mu gitaramo kizabera mu gihugu cy’u Bubiligi, tariki ya 5 Ugushyingo uyu mwaka.

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi nyarwanda baherutse mu irushanwa rya Primus Guma Guma ku nshuro ya gatandatu, irushanwa ryegukanwe n’itsinda rya Urban Boys, Bruce Melody yegukanye umwana wa gatatu. Ni umwanya avuga ko atishimiye kuba ariwo yabaye muri iryo rushanwa, gusa uyu muhanzi yabwiye KigaliToday ko kimwe mu bimuranga mu buzima bwe akunda kwiyakira ndetse no kwemera ibyo adashobora guhindura mu buzima bwe.

JPEG - 46.9 kb
Melody ategerejwe mu Bubiligi mu gitaramo gikomeye

Ku bufatanye na bafana b’ikipe ya Rayon Sports, batuye mu gihugu cy’u Bubiligi, bateguye igfitaramo cyo gukusanya umusanzu w’ikipe ya Rayon Sports ibarizwa mu Rwanda, aho bazifashisha umuhanzi Bruce Melody mu bazasusurutsa abazitabira icyo gikorwa.

Mu bitaramo bitatu uyu muhanzi agomba gukora mu bufaransa no mu buholande, igitaramo yatumiwemo na bafana ba Rayon Sports nicyo amaze kwemeza neza ko azakitabira, uretse ko nibyo bibiri bisigaye avuga ko ku wa gatatu azaba afite amakuru kubyerekeranye nabyo.

Melody ati ” Twamaze gukofirima [Confirm] ariko ntituratangira ibikorwa byo kwamaza icyo gitaramo…Ku itariki 5 z’ukwezi kwa cumi na kumwe niyo concert [igitaramo] cya mbere nzakora, nzayikorera mu Bubuligi, nyuma yaho nzayikorera mu Bufaransa mu Busuwisi no mu Buholande….Ibyo byo ni bitaramo byigenga, ariko igitaramo cya mbere nzakora nzagiuatanya na bafabna ba Rayon Spots mu Bubiligi.

Bruce Melody avuga ko uburyo yatumiwe ari ubwo gushimisha abakunzi be mu Bubiligi ariko nanone aba biteguye bamubwiye ko amafaranga azavamo ari ayo gufasha Rayon Sports mu rwego rwo kuyifasha gukomeza kwitegura amarushanwa atandukanye.

Ku byerekeye ibindi bitaramo azakorera mu Bufuransa no mu Busuwisi yavuze ko ibyo bitaramo bibiri ntaho bihuriye ni cyateguwe na Rayon Sports, ahubwo byo byateguwe na bandi bantu batandukanye.

Bruce Melody amaze kuba umuhanzi nyarwanda ntayegeyezwa yaba mu miririmbire ndetse no mu ikorwa rya mashusho y’indirimbo ze ndetse no mu majwi. Bruce Melody yari imbere mu bahanzi babiri bahabwaga amahirwe muri PGGSS, byarangiye atahanye miliyoni zirindwi

Written by YEGOB MUSIC

Shyiraho igitekerezo

Dore umukobwa ukorakorwa ku kibero mu mashusho y’indirimbo ya Asinah

Tom Close arifuza guhura na Perezida Paul Kagame bakaganira