in

Britney Spears ashyiditse na se mu nkiko

Urukiko rwo muri Leta Zunze za Amerika rwatesheje agaciro ubusabe bw’umuhanzi Britney Spears, bwo kwambura se uburenganzira bwo kumugenzurira imitungo.

Ni mu rubanza rwabereye i Los Angeles, aho umucamanza Brenda Penny yatesheje agaciro ubusabe bwa Britney, bw’uko se Jamie Spears yakwamburwa inshingano zo kumureberera inyungu.

Gusa yavuze ko mu minsi iri imbere hashobora gufatwa undi mwanzuro, nyuma yo kumva ibintu bitandukanye bigaragaza ibimenyetso by’uko uyu mubyeyi akwiye gukurwa ku nshingano burundu cyangwa se agahagarikwa by’igihe gito.

Britney yari yasabye ko sosiyete ya Bessemer Trust isanzwe ireberera inyungu imiryango myinshi ku Isi irenga 2500, yafatanya na se kumucungira imitungo, ariko abunganizi be bavuga ko se yanze gukorana n’iyi sosiyete.

Jamie Spears amaze imyaka 12 ari we ucunga imitungo wemewe n’amategeko w’uyu mukobwa, mu gihe undi yatangiye inkundura yo kugaragaza ko atanyuzwe nabyo ndetse ashaka ko bihinduka.

BBC yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ugushyingo 2020, mu rukiko, umwunganizi wa Britney Spears yavuze ko “uwo aburanira nta mikoranire myiza afitanye n’umubyeyi we”, akomeza avuga ko bamaze igihe kinini badacana uwaka.

Uwunganira Jamie Spears, Vivian Thoreen, we avuga ko impamvu Britney Spears atakivugana na se, ari uko umwuganizi we yabimubujije.

Thoreen yatanze ikimenyetso cy’uko kuva se wa Britney Spears yatangira kumucungira umutungo, yari mu bihe bikomeye ndetse ari mu manza aburana amamiliyoni y’amadorali, ariko kuva yafata inshingano, umukobwa we afite umutungo ubarirwa muri miliyoni $60.

Byatewe n’iki ngo umutungo wa Britney Spears utangire kugenzurwa na se?

Kuva mu 2008 Britney Spears ntabwo yemerewe kugenzura umutungo we no kwifatira ibindi byemezo bijyanye n’akazi k’ubuhanzi asanzwe akora, nk’uko byagetegetswe n’urukiko.

Ibi bibaho iyo umuntu atagifite ububasha bwo kwifatira ibyemezo, kubera ibibazo bitandukanye birimo kwibagirwa no kugira ibibazo byo mu mutwe.

Ibibazo nk’ibi Britney Spears yatangiye kubigaragaza mu 2007, ubwo yamaraga gutandukana na Kevin Federline wari umugabo we. Icyo gihe yambuwe abana be babiri, yemererwa kubasura gusa.

Hari igihe yavuzwe mu itangazamakuru yakubise umufotozi, ndetse yajyanywe no mu bigo byakira ababaswe n’ibiyobyabwenge. Yabaye nk’ukojeje agati mu ntozi ubwo yiyogosheshaga umutwe akamaraho umusatsi wose, ibintu atari azwiho.

Yashyizwe mu rwego rw’abarwayi bo mu mutwe nyuma y’uko yanze guha polisi abahungu be babiri, bituma mu 2008 urukiko rutegeka ko atangira kugenzurwa na se n’umunyamategeko we.

Igihe amaze arebererwa inyungu na se, yasohoye album eshatu ndetse asinya amasezerano y’imyaka ibiri kugira ngo ajye ataramira muri Casino y’i Las Vegas. Yanabaye umwe mu bagize akanama nkemurampaka muri The X Factor.

Abafana be batangije icyo bise ‘#FreeBritneyMovement’ aho bavuga ko yafashwe na se nk’imbohe. Nyina wa Spears witwa Lynne Spears yandikiye urukiko arubwira ko umukobwa we adakwiriye gushyirwaho agahato ngo yubahe ibyo se yifuza.

Britney Spears afite imyaka 38, ni umwe mu bahanzi b’ibihangange ku Isi kandi bafite igikundiro cyihariye. Mu gihe amaze mu muziki, afite umwihariko wo kuba yarakomeje guhanyanyaza mu gihe benshi mu rungano rwe bawushyize ku ruhande.

Yatangiye umuziki mu 1992, yamamara mu bihangano birimo ‘Womanizer’, ‘Criminal’, ‘Toxic’ n’ibindi bitandukanye byatumye agira igikundiro ku Isi yose. Ni umuririmbyi, umubyinnyi, umwanditsi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa filime.

Abafana bateraniye hanze y’urukiko i Los Angeles bavuga ko Britney Spears akwiriye guhabwa uburenganzira bwe

Britney Spears na se umaze imyaka 12 amureberera inyungu ntibavuga rumwe

Britney Spears ni umwe mu bahanzi bagize igikundiro mu muziki, ariko ubu ntiyorohewe

Source: https://igihe.com/imyidagaduro/article/britney-spears-ashyiditse-na-se-mu-nkiko

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uburyo bwiza bwo kwereka umukunzi wawe ko ufite agaciro

Ninjye wongeyeho ibiro, ntabwo ariwowe, Zari yibasiye abanzi be.