in

Breaking news:Cristiano Ronaldo uherutse gutandukana na Man Utd yabonye andi masezerano mu ikipe nshya azageza muri 2024

Breaking news:Cristiano Ronaldo uherutse gutandukana na Man Utd yabonye andi masezerano mu ikipe nshya azageza muri 2024.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Marca cyandikira muri Espagne, avuga ko Cristiano Ronaldo azakinira ikipe ya Al-Nassr kuva muri mutarama umwaka utaha.

Uyu rutahizamu aherutse gutandukana n’ikipe ya Manchester United, amwe mu makipe y’i Burayi atangira kwitakana amakuru yavugaga ko Ronaldo ashobora kuyerekezamo.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Marca avuga ko Ronaldo yamaze kumvikana n’ikipe ya Al-Nassr yo muri Saudi Arabia amasezerano y’imyaka 2 n’igice, akazajya ahembwa miliyoni 200 z’amadorari aho amasezerano ye yazagera ku musozo afite imyaka 40.

Al-Nassr ikomeje kwiyubaka, Ronaldo azasangayo abandi bakinnyi bazwi, nka Alvaro Gonzalez, umunyezamu Ospina, ndetse n’umutoza Rudi Garcia.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bamenya yabwije ukuri abantu batifuriza ineza Prince Kid wamaze kugirwa umwere ku byaha yashinjwaga

Umuryango wa Yvan Buravan ndetse n’inshuti ze batangije umuryango witwa “YB Foundation” ugamije kusa ikivi Buravan yasize atushije