in ,

Breaking news: Wayne Rooney yamaze gusinya amazerano mu yindi kipe nyuma yo kwirukanwa muri Manchester united (isomere)

Wayne Rooney wahoze ari captain ndetse n’umukinnyi ufatwa nk’intwari ikomeye muri Manchester United kuri ubu umaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Everton nyuma yo kwirukanwa muri Manchester united.

Wayne Rooney yahise asinya amasezerano mu ikipe ya Everton.

The Sun yanditse ko nyuma y’uko Manchester united itangaje ko idafite gahunda yo guhemba Wayne Rooney, wari usanzwe ahembwa £300,000 ku cyumweru ndetse ko yiteguye kumuha imperekeza akagenda Rooney yahise afata icyemezo cyo kwigendera akerekaza mu yindi kipe.Ikipe ya Manchester united imaze kumva ko Rooney agiye kugenda ni bwo yahise ikoresha uburyo bwose ngo ibashe kubona umukinnyi Romelu Lukaku wari ugiye kujya mu ikipe ya Chelsea.Wayne Rooney akaba asubiye mu ikipe ya Everton yahoze akinamo kera, hakaba hari hashize imyaka igera kuri 13 akinira Manchester united, aho yabashije gutsinda ibitego bigera kuri 253.Abafana b’ikipe ya Everton n’umutoza w’iyi kipe, Ronald Koeman bakaba bakiranye ibyishimo bidasanzwe Wayne Rooney.Biravugwa kandi ko Rooney azajya ahabwa 50% y’amafaranga yahabwaga muri Manchester united, birumvikana ko ari £150,000 mu cyumweru.

Report

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Ibyishimo byinshi byasaze umutima wa The Ben (isomere impamvu)

Amagambo umukunzi mushya wa Amber Rose yavuze yibajijweho na benshi (yasome hano)