Breaking News: Uruganda rwa Sulfo rwafunzwe| Menya impamvu

Sulfo yafunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi

Uruganda rwa Sulfo Rwanda Industries LTD ruherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati rwafunzwe mu gihe cy’icyumweru nyuma y’aho abakozi barwo bapimwe Covid-19 bikagaragara ko 10,1% byabo banduye iki cyorezo.

Uyu mwanzuro uje ukurikira ubwiyongere bw’iki cyorezo bukomeje kugaragara mu bice bitandukanye by’igihugu cyane mu Mujyi wa Kigali.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, nibwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwafashe icyemezo cyo kuba bufunze uru ruganda.

Mu kiganiro Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge yagiranye na  IGIHE dukesha iyi nkuru yavuze ko Sulfo yabaye ifunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi kubera ubwandu bwa Covid-19. Yagize ati “Sulfo yo twabaye tuyifunze mu gihe cy’iminsi irindwi ku bw’ubwandu bwagaragayemo bukabije. Urumva rero, Sulfo ni uruganda, abantu bakorera ahantu bari hamwe, birashoboka ko umuntu yaza umwe akabanduza”.

Uyu muyobozi yongeyeho ko hari kurebwa aho abanduye baherereye, kugirango niba ari abakora mu ruganda badahura n’abaturage cyane cyangwa se niba ari abahura na bo inshuro nyinshi nk’abari muri serivisi z’ubucuruzi.

Kugira ngo hapimwe abakozi bo muri Sulfo, byaturutse ku muntu umwe wabanje gupimwa biza kugaragara ko yanduye. Mu gukomeza kugenzura, abandi na bo barapimwe birangira abasanganywe ubwandu bangana na 10,1%.

Sulfo yafunzwe mu gihe cy’iminsi irindwi

SRC: IGIHE

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Davis D yavugishije abafana be nyuma yo kugaragara ari kumwe n’inkumi y’igitonore (amafoto)

Umugore yatwikiye umugabo we mu nzu ,akeka ko yamuroze.