Connect with us

imikino

Breaking news: Umuyobozi w’ikipe ya Real Madrid atangaje amakuru y’inshamugongo kuri Manchester United bitungura benshi (isomere)

Published

on

Nyuma y’iminsi itari mike bivugwa ko ikipe ya Manchester United iri mu biganiro bikomeye n’ikipe ya Real Madrid, mu rwego rwo kugura umukinnyi Alvaro Morata kuri ubu umuyobozi w’ikipe ya Real Madrid, Florentino Perez akaba yatunguye benshi ubwo yavugaga ko nta biganiro yigeze agirana na Manchester kuri uyu mukinnyi.

Metro dukesha iyi inkuru ivuga ko Perez yavuze ko atazi ibijyanye n’igurishwa rya Morata nk’uko byagiye bivugwa kenshi ngo na we yagiye abyumva gutyo.Aganira na EsRadio yagize ati:” Ndatekereza ko nta biganiro turimo kugirana na Manchester United,  ariko ntibivuze ko byabuza abantu kugenda babivuga gusa ibyo ni ibisanzwe.Nasomye amakuru avuga ko hari ibyo twemeranijweho ariko nta bwo ari ukuri”. Perez yakomeje ashimangira ko  James Rodriguez atazava i Bernabeu, avuga ko kuba ikipe yaragize abakinnyi bakomeye nk’aba ari byo byatumye Real Madrid ibasha kwitwara neza muri saison ishize.

Perez ntashaka kugira icyo atangaza ku igurishwa rya Morata na Rodriguez.

Aya rero akaba ari amakuru ababaje cyane ku ikipe ya Manchester United yari yizeye ko ishobora gusinyisha amasezerano Morata bitarenze icyumweru gitaha, dore ko ku munsi w’ejo ikinyamakuru The Telegraph cyari cyanditse ko Morata yahagaritse gukomeza ukwezi kwe kwa buki mu rwego rwo kwitegura neza gahunda za Manchester United.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar