Connect with us

imikino

BREAKING NEWS: Rutahizamu Sugira Ernest yahamagawe mu ikipe y’igihugu AMAVUBI

Published

on

Umukinnyi Sugira Ernest yahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi ndetse agiye guhita asanga bagenzi be mu mwiherero muri Hotel La Palisse i Nyamata. Uyu mukinnyi ntabwo yigeze agaragara ku rutonde rw’abakinnyi bajyanye n’umutoza Mashami Vincent mu gihugu cya Cap Vert ubwo bari bagiye gukina umukino ubanza n’ikipe ya Cap Vert aho umukino warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa.

Sugira Ernest

Byitezwe ko Sugira Ernest nta gihindutse ashobora kuzifashishwa n’umutoza Mashami Vincent mu mukino wo kwishyura uzabahuza n’ikipe ya Cap Vert hano i Kigali, umukino uteganyijwe kuzaba kuwa kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2020 ukazabera kuri stade régional ya Kigali i Nyamirambo guhera ku isaha ya Saa cyenda.

Advertisement
Comments

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Copyright © 2020 YEGOB LTD . E mail : info@yegob.com WhatsApp : +250 784 111 329

error: Content is protected !!