in

Breaking news: Arsenal ikoze agashya yerekana ko yiyizeye ubwo yatizaga umukinnyi wayo mu ikipe bahanganiye igikombe

Ikipe ya Arsenal iyoboye urutonde rwa shampiyona mu Bwongereza yerekanye ko yiyizeye ubwo yatangazaga ko igiye gutiza umukinnyi wayo mu ikipe ya Fulham bihanganiye igikombe cya shampiyona.

Uyu mukinnyi Arsenal igiye gutiza muri Fulham yitwa Cedric Soares wo muri Portugal ukina ku ruhande rw’iburyo, amasezerano avuga ko Fulham itazamugura ahubwo izajya yishyura imishahara ye gusa dore ko ahembwa ibihumbi 100 by’amadorari ku cyumweru.

Arsenal itije uyu musore mu gihe ishaka kuguma iyoboye urutonde dore ko ari iya mbere ifite amanota 50 igakurikirwa na Manchester City ifite 45, ni mu gihe Fulham iri ku mwanya wa 7 n’amanota 31.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yajyanye Sugar Daddy mu nkiko kubera kutubahiriza ibyo yamusezeranije

Breaking news: Umutoza uherutse gusezera muri Bugesera FC yahise ahabwa akazi ko gutoza ikipe y’igihugu