Umutoza Jose Mourinho uzwiho kudacana uwaka n’abakinnyi adakunda gukinisha mu gihe ari mu ikipe kurubu aho ari gutoza mu ikipe ya Manchester united, nyuma yuko amaze kugura abakinnyi yifuza kuzakinisha muri uyu mwaka w’imikino,bikaba bivugwa ko abari basanzwe mo abona atazakenera yatangiye gusa nkubegereza hanze y’ikipe bucece.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Manchester Standards aravuga ko Jose Mourinho yasuniyikiye hanze umukinnyi Ashley young gusohoka mu ikipe ya Manchester United muri iyi mpeshyi kuko yamubwiraga ko atazamubonera umwanya wo gukina ariko uyu mukinnyi akamubera ibamba akanga kuhava ndetse akaba yaranibwiriye itangazamakuru ko yiteguye kurwanira umwanya we muri Manchester United mugihe Jose Mourinho we atamufite mu mibare y’abakinnyi azakoresha. Tukaba dutegereje kureba uko uru rugamba ruzarangira.