Connect with us

BITUNGURANYE:Manchester United yasabwe gukora ibishoboka byose ngo isinyishe uyu mukinnyi wamamaye mu gikombe cy’Isi cya 2018.

Featured

BITUNGURANYE:Manchester United yasabwe gukora ibishoboka byose ngo isinyishe uyu mukinnyi wamamaye mu gikombe cy’Isi cya 2018.

Uwahoze ari myugariro w’ikipe ya Manchester United witwa Rio Ferdinand yatunguranye ubwo yasabaga iyi kipe gusinyisha umukinnyi ukinira ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa witwa Kylian Mbappe witwaye neza bidasanzwe mu gikombe cy’Isi cya 2018.

Ni nyuma y’aho uyu mukinnyi afashije ikipe y’igihugu cy’ubufaransa kwegukana igikombe cy’isi cy’ibihugu, igikombe yegukanye imaze gutsinda ikipe y’igihugu cya Croatia ibitego 4-2, mu mukino waraye ubaye kuri icyumweru tariki ya 15 Nyakanga.

Mu kiganiro Rio Ferdinand yagiranye na BBC nyuma y’uwo mukino yatangaje ko abona Mbappe afite ubushobozi budasnzwe ndetse ko aramutse agiye muri Manchester United yaba ahuje n’inzozi z’iyi kipe.

Yagize ati:”Ni umukinnyi urenze pe!ntibyamugoye rwose gukora ibyo yakoze Ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi.Ni umusore uzasigara mu mwanya wa Cristiano na Messi ndetse ndahamya ko mu myaka 10 iri imbere ariwe uzaba uhabwa Ballon d’Or.Ndizera ko ikipe yanjye nahozemo (Man U) yagakwiye gukora ibishoboka byose ikagura uyu mukinnyi ititaye Ku kayabo izacibwa ngo imubone.”

Kylian Mbappe watijwe mu ikipe ya Paris Saint Germain, ari hafi kuyerekezamo aguzwe miliyoni 166 z’amapawundi.Gusa amakipe akomeye ku mugabane w’i Burayi akomeje kumwifuza cyane aho ku isonga ahaza ikipe ya Real Madrid yifuza uyu mukinnyi kugirango azasimbure Cristiano Ronaldo.

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Icyangombwa by King James

By August 11, 2019

indirimbo

Ihangane by TT ft Social Mula

By August 11, 2019

indirimbo

Forever-more by Didy Ruban

By July 31, 2019

indirimbo

Inshuro-1000 by Butera Knowless

By July 31, 2019

indirimbo

Special by kevin-skaa

By July 31, 2019

Facebook

To Top