Connect with us

imikino

BITUNGURANYE : Zinedine Zidane ashobora kongera gukorana na Cristiano Ronaldo muri Juventus.

Published

on

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Real Madrid witwa Zinedine Zidane biravugwa ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Juventus yigeze gukinamo aho ashobora kongera guhura na rutahizamu Cristiano Ronaldo nawe uherutse kuyerekezamo ndetse bakoranye neza muri Real Madrid.

Zidane uherutse gusezera muri Real Madrid nyuma y’imyaka 2 n’igice ayitoza, kuri ubu nta kazi afite akaba ariyo mpamvu biri kuvugwa ko agiye kuba umuyobozi w’imikino muri Juventus yakiniye kuva mu mwaka wa 1996 kugeza 2001 akayivamo yerekeza muri Real Madrid aguzwe akayabo ka miliyoni 71 z’amayero.Nyuma yo gusimbura Rafael Benitez ku ntebe y’ubutoza bwa Real Madrid mu mwaka wa 2016,Zidane yagize ibihe byiza muri iyi kipe y’ubukombe ayifasha gutwara ibikombe 3 bya UEFA Champions League na La Liga imwe.

Zidane agiye gusubira muri Juventus yahozemo.

Nk’uko ikinyamakuru Libertad Digital cyo muri Espanye cyabyanditse ngo Zidane azayobora ikijyanye n’imikino cyose muri Juventus aho azaba anakuriye umutoza Maximiliano Allegri uherutse kongera amasezerano yo kuguma muri iyi kipe.Zidane yakiniye Juventus imikino 209 ayitsindira ibitego 31 mu myaka 6 yamaze ayikinira aho yayifashije gutwara Serie A ebyiri.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar