in

Bitunguranye batatu bamaze kwambikwa amakamba ya mbere muri Miss Rwanda 2019

Bitunguranye amakamba 3 muri iri joro araye abonye banyirayo , ariko ngo ntabwo bikuraho ko bashobora kuzambikwa andi ateganyijwe gutangwa ku munsi wa nyuma arimo irya Miss Popularity na Miss Rwanda nyirizina.


Tuyishimire Cyiza Vanessa (No. 6),yambitswe ikamba rya Miss Congeniality (uwabaniye abandi neza kurusha abandi)

Ricca Michaella Kabahenda (No.9),yabaye Miss Heritage (Nyampinga w’Umuco n’Umurage)

Muyango Claudine (No.1)yabaye Miss Photogenic (Nyampinga uberwa n’amafoto).

Iki gikorwa cyabereye mu musangiro wa ba nyampinga wabereye i Nyamata mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, tariki ya 24 Mutarama 2019. Banasinye imihigo bazagenderaho.

 

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

 

Urabona ari uwuhe ukwiye ikamba rya Miss RWANDA 2019

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu barenga 200 bafunze umuhanda bashaka Miss Mwiseneza Josiane atabarwa na Police

Ibyaraye bibereye muri Boot Camp ya Miss Rwanda 2019 biteye isoni n’agahinda