NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NdarakayeNdarakaye NDARIZENDARIZE YEGOKOYEGOKO

Biteye ubwoba: umukobwa urangije Kaminuza yahindutse umusazi yambara ubusa ku karubanda nyuma yo kubenga umusore wamwishyuriye buri kimwe||Reba uko byagenze.

Inkuru ibabaje cyane yatumye abantu benshi batungurwa y’umukobwa warangije kaminuza aho kugirango atangire akazi ahubwo bakabona arahindutse atangiye kugenda yivugish mu muhanda atoragura imyanda aho yajugunywe, nawe ubwe ubona asa n’umwanda nta kwiyitaho.

Byatangiye aho umugabo utatangajwe amazina yakundanye n’umukobwa (nawe amazina ye atavuzwe) noneho yiyemeza kwimwishyurira amafaranga y’ishuri guhera mu mashuri yisumbuye kugeza arangije kaminuza.

Ikigaragara nuko aba bombibakundanaga ndetse banakundana igihe kinini cyane ku buryo umugabo yiyemeje gufata uyu mukobwa mu kaboko amwishyurira mashuri, bateganya kuzarushinga umukobwa arangije kwiga kuko yari yarabimwijeje.

Umukobwa yagiye mu ishuri arangiza ayisumbuye maze akomereza muri kaminuza. Kubera urukundo bakundanaga, umugabo yakomeje kwishyura amafaranga y’ishuri kugeza abashije kurangiza amasomo ye ya kaminuza, bitewe n’ikizere yari yarahawe ko bazahita bashyingiranwa rwose umukobwa arangije amasomo ye.

Ariko siko byagenze kuko umukobwa amaze kurangiza kwiga muri kaminuza, ibintu byarahindutse bitewe rwose n’umukobwa. Bivugwa ko akimara kurangiza kaminuza, uyu mukobwa yahinduye uko yiyumvagamo uyumugabo, kuko yahise amukatira amujugunya nkabo batigeze bamenyana nubwo muri iyo myaka yose yari yaramusezeranije ko bazashyingiranwa nyuma yo kurangiza amasomo ye.

Amaherezo, umugabo ntiyigeze yumva ibimubayeho, yananiwe kubyakira, nyuma yo kumara iyo myaka yose yishyura amafaranga yishuri.

Umugore yahisemo kumusiga kuko yari amaze kubona ko ari ku rundi rwego, abona ko ntaho agihuriye n’uwo mugabo n’ubwo ariwe wamugejeje kuri urwo rwego.

Ikigaragara nuko umugore yashakaga umuntu wize cyane nka we, kandi umugabo wamwishyuriye kugirango agere aho ari kwiyumva ntabwo yari akiri umugabo winzozi ze.

Icyakurikiye kandi kibabaje nuko umugabo yahise afata icyemezo cyo kwihimura kuri uwo mukobwa maze ahitamo kubikora mu buryo bwa kinya afurika.

Umugabo yagiye kwa muganga w’umupfumu kugirango umukobwa yakundaga cyane yateganyaga kurushinga nawe, umukobwa wamukinishije imyaka yose amubeshya ko amukunda, amwereke ko guhemuka bigira ingaruka.

Ntibyatinze, abantu batunguwe no kubona umukobwa wize kaminuza akarangiza atangiye kugenda yivugana wenyine, azenguruka hirya no hino mu mihanda yambaye imyenda yanduye kandi anatoragura imyanda abonye yose, ndetse n’imisatsi ishagaraye ubona nawe ubwe asa n’umwanda kandi arangije kaminuza.

Bivugwa ko umugabo yarogesheje uyu mukobwa ku bw’amasezerano yambaye ubusa n’amafaranga yose yamutakajeho mu mashuri ye yarangiza akamutera umugongo amwereka ko ntaho bahuriye atakimukeneye.

Wakanda Hano ukabasha gukurikira YEGOB RADIO

Written by Jean Claude Unique

Tel:+250788 674 326

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mwana muto Fabrice yibasiye Fatakumavuta turumirwa(Video)

Umugore mu gufi kw’isi ubuzima abayeho buratangaje(video)