in ,

Biravugwa ko Anita Pendo yatwaye inda y’umukunzi we mushya

Nyuma y’igihe kinini Umunyamakuru, umu Dj akaba n’umushyushyabirori (MC) Anita Pendo ari mu buryohe bw’urukundo n’umunyezamu w’umupira w’amaguru uzwi nka Ndanda wafatiye amakipe atandukanye mu Rwanda, ubu ufatira AS Kigali biravugwa ko uyu mukobwa yakuriyemo gutwara inda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi arahamya ko mu kwezi kwa Mutarama 2017, hari ahantu Anita Pendo yajyanye n’abandi bantu basengana, bajya gusura umwe muri bagenzi babo, nyuma baza no gufata umwanya barasenga, ari naho umuvugabutumwa yaje guhanurira Anita muri urwo ruhame rw’abantu, amumenyesha ko atwite.

Mu kiganiro Anita yagiranye n’ ikinyamakuru Ukwezi.com mu minsi ishize, ntiyahakanye iby’ubwo buhanuzi. Yemeye ko ayo masengesho koko yabayeho ndetse n’umukozi w’Imana akaba yaramuhanuriye, ariko akavuga ko ibyo yahanuriwe byose atari byiza ko yabishyira hanze, kuko bitareba abantu bose.

Image result for anita pendo mu rukundo


Kuri st Valentin Anita na Ndanda bakomeje gushimangira urukundo rwabo,

Kuri Ndanda wanifurizaga Anita isabukuru y’amavuko, mu magambo ye yagize ati: Isabukuru nziza wowe malayika wanjye Anita Pendo. Nkwifurije kandi umunsi mwiza wa St Valentin, Imana ikundindire kandi iguhundagazeho imigisha.”

Anita Pendo na we, mu magambo ye yagize ati: “Mumfashe kwifuriza umwami wanjye, urukundo rw’ubuzima bwanjye, umunsi mwiza wa St Valentin. Mumumbwirire ko mukunda cyane byimbitse.”

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa ufite ikibuno kidasanzwe(Miss Bumbum) yongeye kwivanga mu bya Messi aciye mu buyobozi bwa Barca

Agashya: Icyemezo Perezida Donald Trump afatiye abakunzi b’umuvinyu muri Amerika ntigisanzwe