Ikipe ya APR FC yamaze gutandukana n’umutoza wayo mukuru Mohammed Adil Erradi wari uri mu bihano by’ukwezi.

Nkuko tubikesha umunyamakurukazi wa RBA, Rigoga Ruth ni uko uyu mutoza yamaze gusezererwa nyuma yo guhabwa ibihano.

APR FC isezereye Mohammed Adil Erradi nyuma yo kumwongerera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.

Intandaro yo kwirukanwa ni uko uyu mutoza atumvikanye na bamwe mu bayobozi be ndetse n’abakinnyi yatozaga.