in

Biratangaje:umwana w’imyaka 7 akurura imodoka ipima amatoni(amafoto)

Uyu mwana udasanzwe ukomoka mu gihugu cy’u Bushinwa akora ibidasanzwe ku mwaka ye 7 gusa.Ubusanzwe abana bangana bapima ibiro 25 mu gihe we apima ibiro 50 byose.

Uwo mwana atuye mu gace kitwa Chuzhou mu ntara ya Anhui mu gihugu cy’u Bushinwa. Guterura ibintu biremereye cyane ugereranyije n’imyaka ye, bimaze kumugira icyamamare ku isi kuko amaze kugaragara no kwandikwa mu bitangazamakuru byinshi kubera imbaraga ze zidasanzwe.

Uwo mwana ngo iyo ari gukina n’abandi bana bo mu kigero cye ngo aba abategeka muri byose kuko aba yigaragaza nk’umunyembaraga kandi ukomeye kurusha abandi bana bagenzi be.

Yang Jinlong yatangiye kugaragaza impano ye yo kugira imbaraga nyinshi akiri n’uruhinja kuko amaze amezi icyenda gusa avutse, yashoboraga guterura igiti gipima ibiro bitanu.

Se w’uwo mwana avuga ko na we atungurwa cyane n’ibikorwa umwana we akora, ariko ngo agakeka ko imbaraga ze azivana mu kurya cyane kuko arya amasahani atatu y’umuceri wenyine buri gihe uko ariye.Bivugwa ko uyu mwana ashobora gukurura imodoka ipima amatoni wenyine.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Urukundo ni impumyi koko: umusore w’imyaka 19 yatunguye umukunzi we w’imyaka 76 amwambika impeta,abantu barumirwa (AMAFOTO)

Miss Kayumba Darina arimo kubyinira ku rukoma nyuma y’ibyamubayeho