in

Biratangaje: Umusore yategetswe kurongora abakobwa batatu icyarimwe bavukiye rimwe(Amafoto)

Umugabo wo muri congo, uzwi ku izina rya Luwizo, yashakanye n’abagore batatu bavuka mu nda imwe icyarimwe(icyabutatu).

Umusore w’imyaka 32 yasobanuye ko yahuye n’umwe muri batatu, Natalie, kuri Facebook, aganira na we igihe gito nyuma aza kumukunda, maze ahita amusaba ko bahura imbonankubone.

no

Yavuze ko Natalie amaze kumumenyesha bashiki be, Nadege na Natasha, bombi bamukunze.

Luwizo nk’uko azwi cyane, yavuze ko yatunguwe no guhura n’abagore batatu basa nyuma yo gusura kwa Natalie kugira ngo bashyingiranywe.

Luwizo mu gutangara yagize Ati: “Natangajwe cyane no gukobona aba bakobwa basa bose, nahise mbono bisa nkaho narose! ” kubera ko inyabutatu ziba zegeranye(bakundana) cyane kandi zidatandukana, bityo bahisemo kurongora umugabo umwe.

Abajijwe uko bakemuye icyo kibazo, umwe muri batatu yagize ati: “Tumubwiye ko agomba kuturongora twese, yaratangaye. Ariko kubera ko yari amaze kudukunda twese, ntakintu cyashoboraga guhagarika gahunda zacu kuko natwe twamukundaga.

Ati: “Nubwo abantu babonaga ko bidashoboka ko abagore batatu basangira umugabo umwe, kuri twe, gusangira byose byabaye ubuzima bwacu kuva mu bwana.”

N’ubwo ababyeyi be batemeraga icyemezo cye kidakunzwe bagahitamo kutitabira ubukwe bwe, Luwizo yavuze ko atigeze yicuza kuba yarakomeje.

Luwizo agize ati “Ugomba gutakaza ikintu kugirango ubone ikindi. Mubyongeyeho, umuntu afite ibyo akunda nuburyo bwabo bwo gukora ibintu. Nshimishijwe rero no kurongora batatu uko byagenda kose abandi batekereza. Ababyeyi banjye basuzuguye icyemezo cyanjye niyo mpamvu batitabiriye ubukwe bwanjye. Ariko icyo navuga ni urukundo rutagira imipaka.”

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Biratangaje: Rutahizamu wu Rwanda Kagere Meddie yagaragaye mu kibuga yambaye umwambaro wanditseho izina ry’umugore we

Ifoto y’umunyamakuru wa televiziyo Rwanda arikumwe n’umugabo muremure ku isi ikomeje gutangaza abantu