in

Birasekeje: Umugore w’imyaka 37 yashyingiranwe n’igipupe kubera impamvu itangaje

Muri Brazil haravugwa inkuru y’umugore wakoze ubukwe n’igipupe yakorewe na mama we umubyara.

Iki gipupe cyiswe Marcelo, cyashyingiranwe n’uyu mugore witwa Meirivone Rocha Moraes uvuga ko yakundanye n’ikipe gipupe ku nshuro ya mbere.

Mama wa Meirivone Roch Moraes yabonye agahinda ku umukobwa we kubera nta mukunzi, maze yigira inama yo kumukorera igipupe bazakundana.

Nyuma yo kubona iki gipupe yakorewe na nyina, Meirivone yaragikunze karahava kugeza nubwo yiyemeje gushyingirana na cyo mu birori byitabiriwe n’abantu barenga 250.

Meirivone w’imyaka 37 avuga ko kubana n’iki gipupe ari agatangaza, gusa ariko ngo kigira isoni ndetse n’ubunebwe.

Kugeza ubu abashyingiranywe bamaranye icyumweru bari mu kwezi kwa buki mu nzu nziza iri ku nyanja I Rio de Janeiro.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Anita Pendo yavuze amagambo akomeye kuri nyirakuru

Umugabo yatunguwe n’ibyo yabonye umugore we wapfuye mu myaka 5 arimo akora