Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Birangiye umuyobozi wa Radio Rutamu Elie Joe akoraho ahishuye ukuri ku isezera rye mu itangazamakuru.

Featured

Birangiye umuyobozi wa Radio Rutamu Elie Joe akoraho ahishuye ukuri ku isezera rye mu itangazamakuru.

Umuyobozi wa Radio na TV 1 Kakooza Nkuliza Charles uzwi nka KNC yahishuye ukuri ku byavuzwe ko umunyamakuru Rutamu Elie Joe ukunzwe cyane mu byerekeye kogeza umupira agiye gusezerana mu mwuga w’itangazamakuru maze ahamya ko kwari ukwikinira atari akomeje ndetse ko kugeza ubu nta rwandiko rwo gusezera kuri Radio uyu muyobozi arabona.

KNC yatangaje ko Rutamu yikiniraga.

Rutamu wemeje ko Argentina na Messi bazatwara igikombe cy’isi cyo mu Burusiya ndetse ko nibatagitwara azasezera mu Itangazamakuru yahamwe niyo ndahiro birangira basezerewe muri 1/16 n’Ubufaransa bwegukanye icyo gikombe cy’isi,yasabwe kubahiriza indahiro ye n’abafana gusa umuyobozi we KNC yabwiye Isango star dukesha iyi nkuru ko byari imikino.

KNC yagize ati :“Ntekereza ko biriya byari ukuryoshya umukino kuko uwo munsi ntiyari ya bettinze.Nagiriye Rutamu inama ndamubwira nti ‘reba mu mwuga wawe uhagaze neza,Cristiano na Messi nibasezera uzapfa,ibagirwe Messi kuko nta mushahara nibyo kurya bashyira ku meza iwawe.”

Rutamu yari yavuze ko arasezera nyuma y’igikombe cy’isi ariko aracyari mu kazi ndetse benshi bakomeje kumwandikira bamubwira ko bakimukeneye cyane ko ari umwe mu bantu bafite abafana benshi mu kogeza umupira kuri Radio

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Mfate moto by Deejay Pius

By December 8, 2019

indirimbo

Single Amalon ft Weasel

By December 7, 2019

indirimbo

True-love by Marina-ft-Safi Madiba

By December 7, 2019

Facebook

To Top