Connect with us

imikino

Birangiye Neymar PSG imuhaye uburenganzira bwo gusubirana na Messi muri Barcelona

Published

on

Nyuma yuko aviriye muri Barcelona imyaka 3 ishize, Neymar bizwiko yagiye kenshi yicuza impamvu yavuye muri Barcelona, akaba yaragiye kenshi yifuza gusubira i Camp Nou gukinana n’inshuti ze zakera Lionel Messi na Luis Suarez bikanga. Kurubu ariko akaba yamaze kugirana amasezerano n’abayobozi be bo muri Paris Saint-Germain amwemerera kuzasubira muri Barcelona mu gihe iyi season izaba irangiye.

Ibi bije nyuma yuko kizigenza akaba na captain w’ikipe ya Barcelona Lionel Messi, adashaka kongera amasezerano mw’ikipe, aho avugako nt’abakinnyi bafite impano bahari bo gukinana nawe. ibi nibyo byanatumye ikipe ya Barcelona igira igitekerezo cyo kugarura Neymar, kugirango aze abe yakumvisha Messi kuguma mw’ikipe ya Barcelona.

Ikinyamakuru AS ari nacyo twakuyeho iyi nkuru, kiratangazako Neymar yamaze gusinyana amasezerano na PSG azamwemerera kugenda mu mera ziyi season, ariko bakaba bamuhaye ibintu agomba kuzagenderaho kugirango azabashe gusubira mw’ikipe yahoze akinira ya Barcelona, aho agomba gutanga imbaraga ze zose mu mikino Paris Saint-Germain isigaje gukina muriyi Season ngo championa y’ubufaransa ibone kurangira. Mumikino Neymar amaze gukinira PSG muriyi season, mu mikino 22 yatsinzemo ibitego 18 atanga na assists 10.

Ousmane Dembele na Griezman

Ariko kugirango Barcelona izabashe kugarura Neymar birasabako izabanza gukusanya amafaranga menshi. kubw’iyi mpamvu Ousmane Dembele na Antoine Griezman bakaba aribo bahabwa amahirwe menshi yo kuzifashishwa bakerekeza muri Paris Saint-Germain kugirango Neymar abashe kugaruka i Camp Nou.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!