in

Birangiye Harmonize agiye gutura mu Rwanda, yanavuzeko Kigali yamubanye ubuki ahafata nk’iwabo

Umuririmbyi w’Umunya-Tanzania Rajab Abdul Kahali, wamamaye nka Harmonize, yatangaje ko yifuza kugira umuryango mu Rwanda anasabira imbabazi Diamond wateguje igitaramo mu Rwanda umwaka ushize kigapfa ku munota wa nyuma.

Harmonize yavuze ku gitaramo cya Diamond kitabaye, avuga kubijyanye no gutura mu Rwanda n’amarenga y’igitaramo muri BK Arena.

Uyu muhanzi yabivuze mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yabanje kugaragaza uburyo yishimiye kuza mu Rwanda cyane ko ahafata nko mu rugo.

Yavuze ko yishimiye kujya mu gace ka Nyamirambo kuko yahageze akishimira ibiryo byaho ndetse n’ukuntu hasa neza.

Ati ‘‘Nagiye nza hano mu bihe byahise ariko kuri iyi nshuro naravuze nti nshaka gusubira mu rugo. Ubwo nasuraga Nyamirambo nashakaga kugirana ibihe byiza n’inshuti zanjye. Ndashimira umuvandimwe Bruce Melodie tumaze igihe turi inshuti ni umuntu mwiza. Ndetse, nabonye inshuti zitangaje hano.’’

Yavuze ko ubwo yajyaga i Nyamirambo yabaye nk’uri iwabo cyane ko ari agace kameze neza neza nk’ako muri Tanzania kitwa Manzese ko mu Mujyi wa Dar Es Salam.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Polisi ya Uganda yagize icyo ikora ku bafana ba Arsenal yaherukaga gufunga

Umwongereza wahawe akazi ko gusifura umukino mu misiri nk’ikiraka, yahavuye atareba imbere n’inyuma