in ,

“Biragayitse kumva CIA ivuga ko nibiwe amajwi n’Abarusiya ” Donald Trump

Perezida uheruka gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateye utwatsi raporo y’ibiro by’ubutasi bya Amerika (CIA) ivuga ko u Burusiya bwamwibiye amajwi bukoresheje ikoranabuhanga.

Image result for trump donald

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo CIA yemeje bidasubirwaho ko u Burusiya bwagerageje gukoresha ikoranabuhanga rya Internet ngo bufashe Trump gutsinda Amatora.

Perezida Barack Obama yahise asaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku ruhare u Burusiya bwagize mu kureba ubutumwa bwa Email bw’ishyaka ry’aba-démocrate n’umukandida waryo Hillary Clinton.

John McCain, uhagarariye komite iyobora ibikorwa by’umutekano mu ishyaka ry’aba-républicain nawe yavuze ko bikwiye ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri raporo ya CIA.

Donald Trump yabwiye Fox News ko ibyo CIA yatangaje ko bigoye kumenya niba ari u Burusiya cyangwa u Bushinwa bwinjiye mu mabanga ya komisiyo yakurikiranaga amatora, yongeraho ko aba- démocrate aribo bari inyuma ya raporo ya CIA.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Arsenal ihuye n’uruva gusenya muri tombora ya Champions League

Iyumvire impamvu yatumye Cristiano atitabira umuhango wo gutanga Ballon d’or