in

BIRABABAJE: Yaryamanye n’umucamanza kugirango bafungure umugabo we none umugabo yafunguwe ahita amwaka gatanya

Iby’urukundo ni amayobera , radiyo bita galax fm Zzina ivugira ku murongo w’100.2 yo mu gihugu cya Uganda yashyize hanze amashusho ku rubuga rwayo rwa twitter y’umugore warimo abara inkuru yuko yaryamanye n’umucamanza kugirango barekure umugabo  we wari wakatiwe gufungwa imyaka 30 ariko yafungurwa agahita amwaka gatanya.

Uyu mugore warimo arira cyane ,yavuze ko umugabo we yari yarakatiwe gufungwa imyaka 30 , ariko umugore we kuko yifuzaga ko abana bazakura bareba Se yagerageje ibyashoboka ngo umugabo we afungurwe ariko bikanga kuko ntamafaranga bari bafite.

Uyu mugore ngo yagerageje gusaba umucamanza kumurenganurira umugabo agafungurwa ariko umucamanza amubwira ko ikintu cyonyine yakora kugirango bamufungurire umugabo ari uko baryamana

Umugore ngo yabanje kujya abyanga ariko nyuma aza kubyemera baranaryamana ,umugabo we aza no gufungurwa , icyakora umugabo ageze mu rugo yabajije uko byagenze ngo afungurwe kandi nta mafaranga bafite ,umugore ahitamo kumubwira ukuri none ngo umugabo arigusaba gatanya umugore we , umugore akarira avuga ko ibyo yakoze byose yabikoreshejwe n’urukundo atarakwiye gusabwa gatanya .

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru mashya: Ku i Rebero habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abanyeshuri

Narinkumbuye imbwa zange, Kate Bashabe yagarutse mu Rwanda abantu batungurwa n’ikintu yarakumbuye