Birababaje: Umugabo yatwikiye umugore we muri douche yambaye ubusa isura irashya irakongoka

Umugabo yamennyeho umugore we acide mu maso arashya arakongoka ni nyuma yuko umugabo yagiye kumwinginga ngo bongere basubirane umugore akamutsembera. Ni nyuma yuko uyu mugabo yari yaramwirukanye mu rugo iwe umugore akahukana akisubirira iwabo.

Nkuko ibitangazamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Ghana bibitangaza, uyu mugore uzwi ku izina rya Florence yashwanye n’umugabo we ajya kubana na Se. Uyu mugabo ngo yaje gusubiza amaso inyuma ajya gucyura umugore we ndetse ngo yagiye kwinginga Sebukwe ngo yongere amusubize umukobwa we yari yarasabye mbere bakabana nk’umugabo n’umugore. Uyu mugore akibyumva yabwiye se ko adashobora gusubirana n’uriya wahoze ari umugabo we, niko kujya mu bwogero agiye koga. Arimo koga rero yagiye kubona abona umugabo we amusanzemo afite acide ahita ayimumenaho mu maso isura yose irashya irakongoka.

Polisi yo mu gihugu cya Ghana yahise ishaka uyu mugabo imuta muri yombi nkuko ibitangazamakuru byo muri Ghana byabisobanuye

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

146 Points
Upvote Downvote

Tumwe mu duce dukomeje guca ibintu muri Uganda kubera ibikorwa by’uburaya bihakorerwa.

Urukundo rukomeje kuvuza ubuhuha hagati ya Clarisse Karasira n’umugabo we.