in

Birababaje: Ubukwe bwapfuye bageze ku Murenge| Bananiwe kumvikana| Abaraho barumiwe

Abageni batanze urwenya ubwo bajyaga gusezerana imbere y’amategeko maze bakananirwa kumvikana ku buryo bw’ivangamutungo bigatuma ubukwe bwabo bupfa.

Nkuko tubikesha Yawe Tv, umugabo witwa Jean De Dieu n’umugore witwa Delphine bazindutse bajya gusezerana ndetse banaherekejwe n’imiryango yabo.

Bageze ku Murenge, aba bombi babajijwe uburyo bw’ivangamutungo bazakoresha maze Jean De Dieu avuga ko ari ivangamutungo Muhahano naho Delphine avuga ko ari ivangamutungo rusange. Uku kubusanya kw’aba bombi kwatumye uwari kubasezeranya avuga ko babanza kubyumvikanaho kuko atari kubasezeranya batarumvikana ku buryo bw’ivangamutungo bazakoresha.

Uwari kubasezeranya yagerageje kubasobanurira neza uburyo bwose bw’ivangamutungo kugirango bahitemo bazi neza ubwo bahisemo uko bumeze. Byabaye imfabusa kuko aba bose bakomeje kubusanya abari aho bose bifata ku munwa.

Abari aho bose byakomeje kubacanga kugeza ubwo uwari gusezeranya aba bageni yasabye ko abari aho bose basohoka mu cyumba barimo hagasigaramo aba bageni bonyine. Bahasigaye bagezaho barumvikana gusa bageze mu kurahira nabwo umugore arabazonga dore ko yasubirishijwemo incuro nyinshi byamunaniye gusoma ndetse rimwe na rimwe yangaga no kuvuga izina ry’umugabo we.

Report

What do you think?

145 Points
Upvote Downvote

Comments

Shyiraho igitekerezo

Loading…

0

Inkuru nziza kuri Mwiseneza Josiane wabenzwe na fiancé we| Undi musore araje| Urukundo ni rwogere

Miss Kayirebwa wagaragaye mu ndirimbo Ikinyafu yasangiye n’abakobwa b’ibyuki ku isabukuru ye y’amavuko (amafoto)