Connect with us

YEGOB|Entertainment News

Birababaje : Dore aho Meddy yibye indirimbo ye “Ntawamusimbura”

Featured

Birababaje : Dore aho Meddy yibye indirimbo ye “Ntawamusimbura”

Ikibazo cyo gushishura cyokamye umuziki w’iwacu i Rwanda ndetse abenshi bahera kuri ibyo bemeza ko ariyo mpamvu umuziki nyarwanda udatera imbere,gusa ikigaragara n’uko ari  abahanzi bari hanze y’igihugu ndetse n’imbere yacyo bose baracyifitemo intege nke zo gutsindwa n’indirimbo zacuranzwe n’abandi maze bagakoresha incurango zabo batabanje gutekereza ku bakunzi babo .

 

Hashize amasaha macye cyane umuhanzi Meddy ashyize hanze indirimbo yise “Ntawamusimbura” n’ubwo  bamwe bakomye amashyi bagira bati iyi ndirimbo ni nziza cyane.Nyamara uyumvishe neza ukongera ukumva indirimbo  ya Rihanna yise Love On The Brain, yasohotse kuri Album ye Anti ,yagiye hanze muri uyu mwaka wa 2016,uhita uvumbura  neza aho Meddy yakuye incurango yuzuye y’indirimbo ye “Ntawamusimbura”.

 

Ikizwi n’uko kwiba incurango y’umuhanzi ari icyaha ndetse gihanirwa n’amategeko gusa ikirenze kuri ibyo bivugwa na benhsi ko indirimbo ishishuye ibihira uyumva.

Nawe umva hano indirimbo ya Meddy “Ntawamusimbura”

Ongera wumve indirimbo ya Rihanna “Love on The Brain” hano maze utubwire uko ubyumva.

Kanda hano ukore Download y’ indirimbo “Ntawamusimbura “

Continue Reading
Advertisement
You may also like...
26 Comments

26 Comments

  1. gerard

    July 21, 2016 at 1:59 pm

    nooooooway guyz ntimukajye mushakira ikibazo aho kitari
    izi melody ziratandukanye cyaaaaane gusa ziri munjyana imwe ese kuko zose zicuranze munjya ya blues or 80’s niyo mpamvu muvuga ko Meddy yashishuye??oya kandi urebye ibyo abahanzi boooose baba bashishuye yewe nuyu Rihanna ashishura kubi kuko asubiramo izacyera cg Bruno mars si abastar twemera se?but Meddy yakoze indirimbo nziza cyane ndamishimira yewe nabandi bajye bamureberaho iyi song yakundwa ningeri zose kandi ahantu hose
    murakoze

  2. Bihehe

    July 21, 2016 at 3:26 pm

    Nukuri iyi ndirimbo ni nziza ibyo kuvuga ko yayishushuye ntacyo bibwiye…. Meddy courage tukuri inyumaaaaaa….. Am his fan to death

  3. amama

    July 21, 2016 at 5:55 pm

    Umva iyo bihehe yikoreye ingoma

  4. Blaise

    July 21, 2016 at 7:10 pm

    Cg mwabuze icyo mwandika …… Iyo ndirimbo ni nziz peeeenaho ibyo kuvunga ngo yara shishuye muza bibaze Busy Sign ibyo akora …….

  5. Pal

    July 21, 2016 at 7:46 pm

    Comment:hhh mn muba mwabuze ibyo mwandika,guys mureke gusebanya mube aba profetional iyi song ntaho ihuriye niya rihana,ahbwo congz kuri Meddy

  6. collins

    July 21, 2016 at 10:15 pm

    reka reka ahubwo jya gushakira umugati ahanfi medsy numuhanga ntanaho zinahuriye nibintu bitandukanye

  7. ally

    July 22, 2016 at 1:59 am

    arko mana we mbeg abanyamakuru arko x uyy wanditse iyi nkuru aba yabuze ibyo yandika koko iriya ndirimbo naho ihuriye niriy ya rhanna ahubwo bazi gusebya abahanzi gusa muragapuuu rata meddy courage kandi iriya ndirimbo iraje irye hit maze turebe arko we ngo umuziki ntutera imbere watera imbere ute ndufite abanyamakuru nkamwe koko

  8. asfaw

    July 22, 2016 at 2:17 am

    Jewe Medy ntawenzi, na Rihanna nyene sindamuzi, ariko mvugishije ukuri , according to my listening
    numva izi ndirimbo ataco zihuriyeko mu njano yazo. Kumbure abahinga mu muziki botubwira.
    Thanks.

  9. Aline

    July 22, 2016 at 6:13 am

    Meddy courage rwose. Indirimbo ntaho zihuriye rwose.

  10. Mkuda

    July 22, 2016 at 12:14 pm

    Niyozaba zihuye ikibazo ntacyo Rihana afite! Nigute nkamwe bomurwanda byababereye umutwaro?
    Ahubwo Meddy komerezaho courageux kabisa
    Amatiku gusa! !!

  11. yves

    July 22, 2016 at 12:47 pm

    yarashishuye weeeeeeeeeeeeeeeeee nibyo rwose pe ntimugashyigikire amakosa

  12. Venuste Younger

    July 22, 2016 at 1:27 pm

    Meddy tukurinyuma kbs. Bareke bavuge ubundi nawe ukomeze udusunikire utugoma

  13. Mkapa K Omar

    July 22, 2016 at 2:28 pm

    Ariko muba mwabuze inkuru mwandika mukivanga mubuzima bwabantu, nonese kuva mwabaho nubwambere indirimbo yumuntu isubirwam? Nonese izo yaririmbye zose mwarazimuhimbiraga cg nazo yarashishuye? Dufate urugero black n yellow, ya wiz khalifa yashishuwemo zzingahe? Ese nabanyarwanda bangahe bumva ibyo rihana aririmba atari injyana bakurikiye? Muzabanze mwitegereze ubuzima mubamo nibyomutunze nimusanga biri perfect ntabishinwa birimo muzabone kugaruka mutarame kubantu. Ntamakuru Ari useless dukeneye kabisa. Mwige ggushaka amakuru afitiye isi nabayituye akamaro.

  14. Sam

    July 22, 2016 at 5:34 pm

    Indirimbo zombi biratandukanye gusa nuko zombi zikozwe muri blues
    Arko biratandukanye cyane
    Gusa muzumve neza murabibona.
    Beat zazo ziratandukanye nazoo mbese ntamahuriro bifitanye

  15. Dns

    July 22, 2016 at 7:17 pm

    Wow this amazing song ntujya uduhangika naho abavuga bo ntibabura wasanga amaramuko bayakura mukunenga ibyabandi keep it up Meddy u still number 1.

  16. Dns

    July 22, 2016 at 7:19 pm

    U re number one!

  17. sam

    July 26, 2016 at 10:25 am

    guyz, you need to be professional kbsa, apparently the author of this article has no clew to how music production work, before u shout out loud this point u should have asked some producers, to give u a hint but here u are wrong if u can listen then sound tool there not even the same and love in brain in pull off and one in 3rd to 10th second of ntawamusimbura fades a bit in beat of rihanna’s but hello no they are not the same

  18. SYTVEN BACK

    July 27, 2016 at 8:59 am

    MEDDY ubirimo neza kbx, ahubwo watwibukije impala z’iwacu naho ibyo bya RIHANNA ntibinatureba kwanza

  19. Alice

    July 27, 2016 at 12:54 pm

    izi ndirimbo ntahantu nahamwe zihuriye peeeee!Meddy muramubeshyera kandi abanyamakuru mujye mureka amakabya nkuru ngo birababaje?????wagirango ni umuntu yishe!!!!

  20. RATKAR

    July 27, 2016 at 5:57 pm

    Yegob muri ibigoryi ku rwego rwo hejuru!!! muzapfa nta naho mugeze! Nuko ijwi ryanyu ritagera kure mu banyarwanda! ariko mwari mugiye kwica umuziki wacu wo mu rwanda!! Ubu murumva izi ncurango zisa mwa baginga mwe!!! Take away your shit. Meddy reka izi mbwa zimoke ntiziryana.

  21. Agasaro

    July 28, 2016 at 9:02 pm

    indirimbo ni nziza yabateye agashyari but Meddy go ahead tukuri inyuma turagushyigikiye kandi we love u

  22. Blaise

    July 29, 2016 at 4:26 am

    Please what u re sayin is insane !
    I wonder that u ‘ve even putten the two songs. Akabazo gato nakwibariza “mbese woe ujyz gushyiraho ziriya ndirimbo uko ari ebyiri wumvaga zisa koko uretse bimwe byabanyamakuru mushakira inkuru kuzindi zamamaye ? ” izi ndirimbo rwose umuntu wese uzumva ahita abyumva ko ntaho zihuriye .
    Sindi umufana wa meddy ariko tujye dushima intambwe n’imihati abandi batera kugira ngo bagere kuntera ikomeye
    Iyi ndirimbo ikoze neza kandi ni igihangano cyuzuye ubuhanga .
    Courage kuri Lick Lick na Meddy even Press one

  23. Jackson Eastridge

    August 25, 2016 at 11:41 pm

    Amashusho y indirimbo Nka paradizo yageze kuri youtube tariki ya 6 Gicurasi 2015, bivuze ko yesheje aka gahigo nyuma yo kumar umwaka urengaho iminsi 64 gusa igeze kuri youtube. Priscillah akimara kubona ko indirimbo ye yagize abantu barenga miliyoni bamaze kuyireba byamushimishije cyane ndetse abisangiza abakunzi be n inshuti zimukurikirana kuri facebook, aho yashimiye buri wese wamugaragarije urukundo n ubufasha mu muziki we, aboneraho gushimira by umwihariko buri wese wagize uruhare kugirango iyi ndirimbo yese agahigo.

  24. Sniper

    October 8, 2016 at 11:59 pm

    ntaho bihuriye ahubwo meddy akoze mu muziki pe ,congs mwana w’uRwanda komerezaho pe nakuye ingofero uri umusaza mu muziki nkaba umusaza mu myaka

  25. benna

    January 16, 2017 at 8:15 am

    yew munyamakuru w wigeze wiga music????????ushobor kumv injyana ukagira ngo nizimwe impamv nuk bose baririmby mur style y blues utarumenyerey

  26. sinziday

    April 13, 2017 at 11:30 am

    Comment:ariko muba mwabuze icyo muvuga?abantu mwabaye mute ?iyo ataririmba mwarikuvugako inganzoye yashiriwe ubu asohoye ati yarayishishuye ahubwo mwebwe mwahanwa kuko musebeje umuhanzi meddy courage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Featured

Izo twabahitiye mo

Advertisement

Top 5

indirimbo

Urakwiriye by Official Yvette

By May 19, 2019

indirimbo

Zirayumvira by Zawadi

By May 19, 2019

indirimbo

Twifunze by Sintex

By May 18, 2019

indirimbo

Ni Wowe by Marina

By May 17, 2019

Facebook

To Top