in

Birababaje cyane: Umugore we yaritahiye| Yasigaranye abana 7| Abayeho mu buzima butoroshye (video)

Umugabo witwa Ntigurirwa Fidèle washakanye na Nyirahabineza Emeritha bakaza abana 7 barimo n’umwana w’umukobwa witwa Ineza Promesse waje gufatwa n’uburwayi bukomeye, yavuze ubuzima butoroshye abayemo muri iyi minsi nyuma yuko umugore we yitabye Imana mu mwaka wa 2019. Ni mu kiganiro Ntigurirwa yagiranye na Afrimax Tv yari yamusuye iwe mu rugo aho yabaviriye imuzi n’imuzingo abasobanurira uko abayeho nuko arera umwana we, Promesse, urwaye.

Ntigurirwa yavuze ko umugore we yitabye Imana mu mwaka wa 2019 amusigiye abana 7 barimo uwitwa Promesse waje gufatwa n’uburwayi bukomeye aho umutwe we wabyimbye ndetse kuri ubu akaba atabasha kugenda nk’uko abandi bana bagenda. Yavuze ko Promesse afite imyaka 7 y’amavuko kuri ubu anavuga ko bamujyanye kwa muganga bagasanga mu mutwe we harimo amazi akaba ari nayo atuma umutwe we ubyimba.

Ntigurirwa yakomeje avuga ko nubwo bitoroshye kuba yarasigaranye Promesse ndetse akaba anamwitaho mu burwayi bwe, abikora abikunze kubera ko ni umwana we kandi aramukunda cyane nubwo avuga ko ubushobozi bwo kumuvuza no kumubonera ibyangombwa by’ibanze nkenerwa mu buzima bwe bigoye.

Ntigurirwa yavuze ko kuri ubu yumva ubuzima bw’umwana we bwamera neza ari uko abonye abamutera inkunga akabasha kuvuza umwana we ndetse n’abamutera inkunga mu bushobozi kugirango abashe kujya amubonera ibyo kurya. Akaba asaba abafite umutima w’impuhwe ko bagira icyo bakora kugirango arebe uko yavuze umwana we.

Ku bifuza kuvugana na Ntigurirwa (Papa Promesse), nimero ya ya telefone ni 0788847661.

Report

What do you think?

148 Points
Upvote Downvote

Written by JULES

Shyiraho igitekerezo

Harmonize yishyize ku kuguru ‘Tattoo’ y’isura ya Perezida Magufuli

Dore uko bigenda iyo uhaye agaciro gakomeye ababyeyi bawe kurusha umukunzi wawe.