in

Birababaje: Abashumba bateye umubyeyi bica umwana we muto w’uruhinja

Birababaje: Abashumba bateye umubyeyi bica umwana we muto w’igitambambuga.

Ubuyobozi bwa polisi muri leta ya Adamawa bwiyemeje gukurikirana abateye umugore munzu bakica umwana we.

Uyu mugore n’umwana we bagabweho igitero n’abakekwaho kuba abashumba.

Abamuteye bamukomerekeje bikomeye hanyuma bica n’umwana we muto w’umukobwa.

Kuri ubu uyu mugore ari kwivuriza mu bitaro bikuru bya Numan kubera ibikomere bikomeye yatewe nyuma yo kurokoka ubu bwicanyi.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa polisi, SP Yahaya Nguroje, Komiseri wa Polisi muri Leta, S. K. Akande.

Yababajwe n’icyo gitero anategeka ko abakekwa bafatwa bidatinze.

Komiseri wa Polisi y’igihugu cya Nigeria  Nguroje yihanganishije abaturage ku bitero bikomeje kwibasira inzirakarengane.

 

Gusa yabijeje ko  bitazongera kwihanganirwa yavuze ko hari ikigiye gukorwa ubu bwicanyi bukabije bugacika mu gihugu.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

« Ndagukunda igikobwa cyiza, ukina neza cyane… » – Amarangamutima y’abafana ba Rosine Bazongere nyuma y’ifoto ye yagiye hanze

Amakuru yihutirwa kuri Mvukiyehe Juvenal wari wasezeye ku buyobozi bwa Kiyovu Sport