in

Bimwe mu byo umukobwa ugeze igihe cyo kurongorwa aba atekereza.

Ku bakobwa benshi, usanga igitekerezo cyo kubaka urugo ari nk’inzozi zigiye gusohora, ariko n’ubwo bimeze bityo, umukobwa wese aba yifuza kuba yagira urugo rwiza kandi rushimishije.

Ibintu bimwe na bimwe umukobwa utarashyingirwa ariko ugejeje igihe cyo gushaka aba atekereza ku bijyanye n’urugo rwe rw’ahazaza, harimo ibi bikurikira:

•Umukobwa aba atekereza ko kuzashinga umuryango bizamuha ibyishimo by’ubuzima bwe bwose asigaje ku Isi.

•Aba ashaka ko umugabo bazabana azakomeza kumukunda no kumutetesha mu byiza no mu bibi.

•Aba ashaka ko umugabo we azamubera indahemuka kuko kumuca inyuma byakomeretsa umutima we.

•Aba ashaka kuzabana n’umugabo uzajya ahora amurwanira ishyaka buri munsi kandi akamwubaha.

•Uretse kuba yashaka umugabo umukunda, aba anifuza umugabo uzamufasha kuzuza inshingano z’urugo, agakunda abana kandi akabitaho.

•Aba yifuza kuzashaka umuntu bazajya bakora imibonano mpuzabitsina kandi wenyine nta wundi bamusangira.

•Aba yifuza kuzashaka umugabo utazagira ikintu na kimwe yamuhisha cyangwa amukinga ku bireba urugo rwabo.

•Umuntu uzaba ari umuterankunga kandi umufasha kugera ku nzozi ze

•Ashaka umugabo utazamushyigikira mu makosa, uzajya amukosora kandi akamufasha muri byose.

•Ahora yifuza guteteshwa no kwitabwaho bitarangira nk’aho bakimurambagiza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mr Eazi afunguye sosiyete y’ubucuruzi mu Rwanda

Niba udashaka gusaza imburagihe ugahorana itoto, ihate kurya aya mafunguro buri munsi.