in

Bimwe mu byo umugore akwiye kwirinda gukora mu gihe ari gutera akabariro n’umukunzi we

Nubwo koko ibintu bitagenda neza uko byifuzwa, ko nta munoza wo mu gitanda, hari ibintu bimwe na bimwe umugore aba akeneye kumenya mu gihe ari gutera akabariro kugirango we n’uwo bari kumwe babashe kunezezwa n’icyo gikorwa.

Buri mugore cyangwa umukobwa, aramutse abishyize muri gahunda, mu mikorerye yo kwirinda kutagira icyamubuza cyangwa umukunzi we kugera ku byishimo yifuza, yamenya buri gihe ko agomba kwirinda gukora ibi bintu mu gihe bari mu mu gikorwa cyo kwishimisha, kuko nta kabuza bizatuma bombi baryoherwa n’ibyo bari gukora.

Nkuko bimenyerewe ko gutera akabariro biza mu bikorwa bya mbere bikomeza urugo iyo byakozwe neza, ni ngombwa rero ko umugabo cyangwa umugore amenya uburyo bukwiye bwo kwitwara neza mu buriri kugirango iyi ngingo irusheho kuba ipfundo rikomeye ry’urugo rwabo.

  • Gusuzugura ibyifuzo by’umugabo wawe
    Mu gihe cyo gutera akabariro burya uko igikorwa kigenda kijya mbere ni nako ibyiyumviro byanyu bigenda bifata indi ntera kandi bikanahindagurika. Niba umugabo akubwiye ngo nkorera utya cyangwa se bigenze utya, wimusuzugura, gerageza gukurikiza ibyo agusabye kuko muri ako kanya aba yumva ari byo bimuganisha aho yifuza, nkuko nawe wabimusaba akabikurikiza.
  • Gushaka ko umugabo ariwe ubanza gukora igikorwa cya mbere
    Kenshi na kenshi usanga umugabo ariwe ubanza gukora igikorwa cya mbere cyo gutangiza imibonano mpuzabitsina agakomeza wowe mugore usa n’kaho ntacyo wakora. Kuki udashobora kubimufashamo nawe akumva ko mufatanyije muri icyo gikorwa!. Urugero ugasanga umugabo niwe uri hejuru y’umugore ari gukora igikorwa wenyine naho umugore ariryamiye gusa ameze nk’ingiga y’igiti irambitse.
  • Guhatiriza umugabo ko yakurikiza uburyo bwawe mu gutera akabariro
    Ndabyumva ni byiza kwikunda, ariko ukamenya ko n’undi aba afite uburyo bwe bwo gukora ibintu kandi ankunda. Bityo rero, wowe mugore reka umugabo wawe nawe abe yagira uburyo akwereka bw’uko mwakoreramo imibonano mpuzabitsina.
  • Gushaka gutera akabariro hatabona
    Kuki washaka ko mukora imibonano mpuzabitsina itara rijimije? Abagabo ubundi baba bashaka kureba imiterere yawe myiza wakuyemo n’imyenda yose. Umugabo aramutse adakunda imiterere yawe, yaba yarakwirukanye, bityo rero ntiwarukwiye kuzimya itara mu gihe gukora imibonano mpuzabitsina. Erega niyo umugabo akubonye neza wese wambaye ubusa ya shusho yawe ihora imugarukira hanyuma bikamutera guhora agufitiye ibyiyumviro.
  • Kwitaba telephone muri mu gikorwa cyo gutera akabariro
    Cyakora nukuri ibi biba bibabaje by’indengakamere. Ni gute ushobora kwitaba telephone mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina? Ese kuki udashobora kureka kwitaba telefone kugeza igihe murangirije icyo gikorwa? Inama nziza nuko byaba byiza muzimije telefone zanyu mu gihe mugiye muri icyo gikorwa.
  • Kwambara umupira w’imbeho uryamanye n’umugabo wawe
    Biteye agahinda umugabo wawe kukubona uje mu buriri wambaye umupira w’imbeho, Icyo gihe niyo umugabo wawe yaba yarafite ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina buhita bushira. Gerageza nujya kuryama wambare utwenda tworohereye kandi tubonerana ku buryo umwenda w’imbere ugaragara,icyo gihe bizatera umugabo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo bwihuse.
  • Kuryama hejuru y’umugabo wawe wegeranyije amaguru
    Ibi ntabwo bikwiye na gato, bikwiye guhinduka ku bagore bamwe na bamwe babikora batyo ntacyo bitayeho, kuko bibangamira umugabo ku rwego ruhambaye. ibaze nawe, ni gute ushobora kumera nk’uri guhobera umugabo wawe mu gihe mu giye gukora imibonano mpuzabitsina? Gerageza byibuza umuryame hejuru maze usigemo akanya gato hagati yawe nawe maze n’amaguru use nkuyatagaranya, ibi bizatuma umugabo yongererwa ubushake mu gihe mugiye gukora imibonano mpuzabitsina kandi bitume aryoherwa cyane.
Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ibice 10 ku mubiri w’umukobwa ushobora gusangamo ibyo umukunzi wawe agukundaho cyane

Reba ibintu by’ingenzi ugomba gukora buri uko urangije gukora urukundo n’umukunzi wawe