Connect with us

Imyidagaduro

Bimwe mu byamamare nyarwanda bikomoka ku babyeyi nabo b’ibyamamare

Published

on

Ibyamamare mu ngeri zitandukanye, akenshi biba byaranyuze mu buzima bugoye ndetse wareba amateka yabo ugasanga bavuye kure cyane ndetse babayeho mu buzima bubi. Ibyo ariko ntibibujije ko hari bamwe mu byamamare usanga bakomoka ku babyeyi nabo bamenyekanye nk’ibyamamare ndetse rimwe na rimwe ibyo bikaborohereza kwamamara. Muri iyi nkuru, turabagezaho bamwe mu byamamare nyarwanda bifite ababyeyi nabo b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

1. K8 Kavuyo

JPEG - 61.2 kb

Muhire William uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya K8 Kavuyo, ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari nawe wabyaranye na Miss Rwanda 2009 bahoze bakundana ariko ubu bakaba baratandukanye. Uyu musore, afite umubyeyi nawe uzwi mu Rwanda, uwo akaba ari uwahoze ari Minisitiri w’Uburinganire n’umuryango Oda Gasinzigwa, wagizwe Minisitiri muri 2013 ariko agasimburwa kuri uwo mwanya mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2016.

JPEG - 143 kb

Uwa gatatu uturutse ibumoso niwe mubyeyi wa K8 Kavuyo

Mbere yo kuba Minisitiri, nyina wa K8 Kavuyo yari yaranabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye, harimo kuba umuyobozi w’Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’ubwuzuzuzanye n’uburinganire.

2. Massamba

JPEG - 109 kb

Umuhanzi Massamba Intore, azwi cyane mu bihangano by’indirimbo zibanda ku muco nyarwanda, akaba ari nawe washinze itsinda ribungabunga injyana zishamikiye ku muco nyarwanda rizwi nka Gakondo Group. Gukunda kuririmba no gusigasira umuco, Masamba abikomora kuri se wari icyamamare muri ubu buhanzi, uwo akaba ari Sentore Athanase.

3. Dj Zizou

JPEG - 114.8 kb

Dj Zizou yabanje kumenyekana mu Rwanda afasha abahanzi mu kumenyekanisha indirimbo zabo, ariko aza gutangira no guhuriza hamwe abahanzi akabakoresha indirimbo. Indirimbo zose za Dj Z ziba zirimo abahanzi bakomeye kandi ziramamara mu buryo bugaragara. Muri izo harimo nka Fata fata, Bagupfusha ubusa, Niko nabaye, Vuba vuba n’izindi.

Uyu musore ariko, ibijyanye n’ubuhanzi hari aho abikomora, dore ko se ari Gasasira Jean Felix wamamaye muri muzika nyarwanda ku mazina ya Soso Mado, uyu akaba azwi mu ndirimbo nka Mundekere n’izindi za Karahanyuze, akaba kandi yari umwe mu bari bagize Orchestre Impala.

4. P-FLA

JPEG - 135.1 kb

Hakizimana Murerwa Amani wamamaye mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda ku kazina ka P FLA, ni umuhanzi wazamukiye mu itsinda yahoze abarizwamo rya Tough Gangz. Uyu mugabo ni mwene André Bumaya wigeze kuba Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda, naho nyina ni Nzamukosha Hadidja,; umunyamakuru wamenyekanye cyane kuri Radio Rwanda ariko ubu akaba abarizwa kuri Radio Huguka.

5. Miss Isimbi Deborah

JPEG - 52.8 kb

Isimbi Deborah Abiella yamenyekanye bwa mbere muri 2012 ubwo yambikwaga ikamba rya Miss NUR, aza kuvugwa cyane ubwo yaterwaga inda n’umukunzi we batararushinga, gusa ashyigikirwa na se umubyara maze birangira yambikanye impeta n’umusore wari wamuteye inda.

JPEG - 64.1 kb

Aha Miss Deborah yari kumwe na se ku munsi w’ubukwe bwe

Miss Isimbi Deborah, ni umukobwa w’umuvugabutumwa uzwi cyane mu Rwanda kandi ukunda kugaragara mu bikorwa byo ku rwego rw’igihugu, uwo akaba ari Pasiteri Antoine Rutayisire.

6. Tidjara Kabendera

JPEG - 416.2 kb

Umunyamakuru kuri Radio na televiziyo by’igihugu akaba n’umushyushyarugamba Tidjara Kabendera, ni umwe mu bagaragara mu bikorwa byinshi bifite aho bihurira n’imyidagaduro mu Rwanda. Uyu mugore uri mu banyamakuru bakunzwe, impano ye ayikomora kuri se Shinani Kabendera, nawe wari umunyamakuru wanakunzwe cyane kuri Radio Rwanda.

JPEG - 149.7 kb

Uyu uri hagati niwe Shinani Kabendera, umubyeyi wa Tidjara Kabendera

Shinani Kabendera, ni umwe mu banyamakuru bamamaye cyane kuri radio Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 ndetse nyuma aza no kwigaragaza cyane mu karere nk’umunyamakuru uhoraho wa BBC mu karere kazengurutswe n’ikiyaga cya Victoria kugeza mu 2000 ubwo yitabaga Imana.

7. Nkubito Kalinda Thierry

Nkubito Kalinda Thierry, azwi nk’umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, nyamara umwuga w’itangazamakuru akaba afite aho awukomora, kuko bisa n’umurage yasigiwe na se umubyara; Kalinda Viateur wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu Kalinda Viateur, yubatse amateka mu itangazamakuru rya siporo mu Rwanda ndetse n’ubu aracyagenderwaho n’abatari bacye.

JPEG - 235.4 kb

Kalinda Viateur niwe wahimbye amagambo akunda gukoreshwa no kugeza ubu mu kogeza umupira, muri ayo twavuga “Urubuga rw’amahina”, “ruhago”, “umurongo w’aba gatanu”, “kwamurura inyoni”, “yamuteye imboni”, “inguni”, “urushundura”, “Imana y’ibitego”, “Kunobagiza” n’andi menshi.

8. Kwizera Olivier

JPEG - 212.3 kb

Kwizera Olivier; umunyezamu w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, nawe ni mwene Gasasira Jean Felix wamamaye muri muzika nyarwanda nka ya Soso Mado, uyu akaba azwi mu ndirimbo nka Mundekere, Ibanga rizwi na bacye n’izindi za, akaba kandi yari umwe mu bari bagize Orchestre Impala. Gusa uyu musore na DJ Zizou n’ubwo ari abavandimwe, bahuje Se gusa.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
1 Comment

1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar