Connect with us

Ubuzima

Bimwe mu bintu byo kwirinda ukimara gutera akabariro

Published

on

Abanyarwanda bavuga ko impamvu ingana ururo, bashaka kwerekana ko igituma akenshi habaho ibibazo kitagombera kuba ari kinini. No mu rukundo rero niko bigenda kuko ushobora kugira ibyo ukora ugasanga urugo rwawe urarusenye cyangwa bigateza amakimbirane mu muryango.

Urubuga Elcrema rugaraza ibintu umugabo cyangwa umugore aba adakwiriye gukora nyuma yo kurangiza igikorwa cyo gutera akabariro kuko bituma ibyishimo mwari murimo biyoyoka rimwe na rimwe bikagira ingaruka ku mibanire hagati yabo.

1.Guhita wambara imyenda ako kanya

Ubusanzwe gutera akabariro ku bashakanye bikorwa nta na kimwe bambaye, kuba rero wahita wambara ukimara gusoza icyo gikorwa bigaragaza ko utiyumva muwo mwashakanye. Iyo ukoze icyo kintu uba ubihirije uwo muri kumwe bigasoza ababaye aho kugumana ibyishimo.

2. Guhugira muri telefoni

Kujya mu byo guhamagara, kwandika no kohereza ubutumwa ntabwo ari ibintu uba ugomba guhita ukurikizaho mukimara gutera akabariro. Iyo ukoze ibyo uba ugaragaza ko utahaye agaciro icyo gikorwa, uba werekanye ko byari byatinze ngo wikorere ibyawe.

3. Gufungura televiziyo

Kwihutira kureba televiziyo nabyo sibyo, kuko muba mugomba kumarana akanya muganira uko igikorwa cyagenze, uko mwacyakiriye bigatuma murushaho kwiyumvanamo.

4. Guhita ujya mu bwogero

Rwose kujya koga nyuma y’igikorwa cyo gutera akabariro ni byiza, ariko ntibikorwa ako kanya ahubwo murabanza mugatuza bikaza nyuma, kandi biba byiza iyo mujyanye koga.

5. Guhita usinzira

Iki ni ikintu kiba ku bantu benshi nubwo atari kiza. Ntabwo uba usoje ibyishimo mwatangiye, niba abantu batangiza ibiganiro bituma buri wese yibona mu gikorwa kigiye kubaho, na nyuma yacyo ibyo biganiro biba bigomba kubaho mugasoza neza.

SOURCE: IGIHE.COM

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Shyiraho igitekerezo

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar