urukundo
Bimwe mu bintu abasore bibeshya ku bakobwa nyamara ataribyo

Ubusanzwe abasore bakunze kwitegereza abakobwa cyane kandi biri muri kamere za buri muhungu kuba yakwitegereza umukobwa uwo ariwe wese akamukunda bitewe nuko amubona cyangwa se bitewe nicyo yamukundiye. Hari ibintu byinshi bitandukanye burya abasore bibeshya ku bakobwa. Ibi bintu bikurikira tugiye kubabwira usanga abasore benshi babihuriyeho cyane dore ko abenshi bakunze no kubiganiraho iyo bari kumwe cyangwa se bahuriye ahantu basohotse.
1. Abasore benshi bumvako gukundana n’umukobwa bisaba kuba ufite amafaranga: iki nicyo kintu cya mbere abahungu benshi ndetse twavuga bose bahuriyeho nyamara abakobwa bose siko bakunda amafaranga. Muri iki gihe turimo nubwo amafaranga adufasha kugera kuri byose nyamara amafaranga si byose. Buriya hari urukundo umusore n’umukobwa bashobora kubanamo bakishima bitabaye ngombwa ko umusore yaba anafite amafaranga y’umurengera.
2. Abasore benshi bumvako kugirango umukobwa akwereke ko agukunda aruko muryamana: iki nacyo ni ikintu abasor benshi ndetse twavuga hafi ya bose bahuriyeho mu myumvire; bumvako umukobwa ugukunda yagakwiye kukwereka ubwambure bwe akakureka mukaryamana nyamara sicyo gisobanuro cy’urukundo nyakuri.
3. Abasore benshi bumvako kwemeza umukobwa ko utunze byinshi aribyo bizatuma agukunda: ibi nabyo abasore bose babihuriyeho. Mbere yo kujya gutereta umukobwa buri musore wese atekereza ibintu by’agaciro azerekana (imodoka se, téléphone ihenze se cyangwa ikindi cy’agaciro) kugirango umukobwa azamubone neza ndetse abone ko bakundanye hari icyo yamugezaho. Nyamara uku ni ukwibeshya dore ko burya umukobwa w’umutima ntakundira umuntu ibyo atunze ahubwo akunda umutima we agakunda uko yamuganirije ndetse nuko yitwara igihe bari kumwe.
Muri make ibi nibyo bintu by’ingenzi usanga abasore benshi bibeshyaho ku bakobwa. Nubwo ibi 3 aribyo duhisemo kubaramburira ubusobanuro kuri uyu munsi hari n’ibindi byinshi tuzagenda tubagezaho mu nkuru zacu zikurikiraho.
-
Imyidagaduro19 hours ago
Umugore wa Alpha Rwirangira yerekanye ingano y’urukundo akunda umugabo we n’umwana we w’imfura
-
Imyidagaduro23 hours ago
Miss Grace Bahati yahishuye impamvu yatandukanye na K8 Kavuyo anavuga icyo akundira umukunzi we mushya.
-
Hanze21 hours ago
Umukobwa w’ikizungerezi ufite amabere atangarirwa na benshi yiyamye abamwibasira bamushinja kuyabagisha(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro17 hours ago
Chris Hat waririmbye « niko yaje » yerekanye inzu y’akataraboneka asigaye abamo anavuga uko Shaddyboo yatangariye ubuhanga bwe (VIDEO)
-
Izindi nkuru19 hours ago
Dore inyamaswa zidasanzwe zaciye agahigo ko kwandikwa mu gitabo cya Guinness records(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro5 hours ago
Yolo The Queen yagiriye inama abasore bakururwa n’imiterere y’abakobwa ku mbuga nkoranyambaga
-
Imyidagaduro3 hours ago
Ndimbati bamuguyeho atetse igikoma kubera gahunda ya Guma mu Rugo |Asekeje abantu imbavu zirashya(VIDEO)
-
Imyidagaduro4 hours ago
Kechapu wo muri Bamenya yerekanye imodoka ihenze asigaye agendamo|Yavuze icyo akundira ShaddyBoo |yakebuye ba SlayQueen (VIDEO)