in

Bikomeje kuba amayobera ku ntama zimaze hafi ibyumweru bibiri zizenguruka ahantu hamwe mu buryo bw’ikiziga zitaruhuka

Bikomeje kuba amayobera ku ntama zimaze hafi ibyumweru bibiri zizenguruka ahantu hamwe mu buryo bw’ikiziga zitaruhuka.

Hifashishijwe ibyuma bifata amashusho hagamijwe umutekano mu rwuri ruri mu Majyaruguru y’u Bushinwa,

byagaragaje umukumbi w’intama umaze iminsi igera kuri 12 uzenguruka ahantu hamwe mu buryo bw’uruziga nk’uko inshinge z’isaha zizenguruka zibara ibihe.

Amashusho y’izi ntama yashyizwe ahabona ku wa Gatatu w’iki cyumweru binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ikinyamakuru People’s Daily cyandikirwa mu Bushinwa.

Nyirazo yavuze ko iyo myitwarire imeze nk’akarasisi yatangijwe n’intama nke ariko nyuma biza kurangira n’izindi zose ziyobotse.

Bamwe mu babonye imyitwarire y’izi ntama, bavuze ko zishobora kuba zabitewe n’indwara iterwa na bactérie yitwa ‘listériose’ isanzwe izwi ku izina ry’indwara y’uruziga.

Ubushakashatsi bumwe na bumwe buvuga ko inyamaswa zanduye ubu burwayi, zigaragara nk’izihebye zidafite amajyo, zimwe zigatangira kwigungira mu nguni cyangwa zikiyegamiza ku biti bihagaze n’ibikuta, kugeza ubwo zitangira kuzenguruka zigendera mu ruhande rwafashwe n’iyo ndwara.

Ubusanzwe amakuru ahari avuga ko mu gihe itungo rifashwe n’iyi ndwara rihita ripfa mu gihe cy’amasaha kuva kuri 24 kugeza kuri 48 ritangiye kugaragaza ibimenyetso, icyakora izi zo zikaba zimaze hafi ibyumweru bibiri zitanagaragaza ko zirwaye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Butera hassan
Butera hassan
1 year ago

Nibitangaza pe

Momo 0780313708

Zachée
Zachée
1 year ago

Namayibera kbsa

Itsinda ryabana ryitwa URUYANGE babyina imbyino gakondo nyarwanda babatumiye mugitaramo cyiswe IWACU

Umugore ari mu marira nyuma y’aho umugabo we yababariye inshuro 11 kubera gusambana amufashe amuca inyuma