Connect with us

Imyidagaduro

Bijoux yasabye Papa Sava ko yamurongora| Kuva kera burya yamurwariye indege amwereka n’urukundo gusa biba imfabusa

Published

on

Aline wamenyekanye muri filime ya Bamenya Series akinamo yitwa Bijoux yasabye Niyitegeka Gratien wamenyekanye ku mazina ya Papa Sava kubera filime y’uruhererekane akinamo yitwa Papa Sava, ko yamurongora. Ibi Bijoux yabisabiye Papa Sava mu kuganiro aba bombi bagiranye na Isimbi Tv. Muri iki kiganiro Bijoux yavuze ukuntu yahuye na Papa Sava bwa mbere ndetse anahishura kuva kera yamukundaga akagerageza no kubimwereka gusa Papa Sava ntabwo yigeze abyitaho cyane. Mu gutangira iki kiganiro, Bijoux yavuze ko yahuye na Papa Sava bwa mbere mu mwaka wa 2016 aho bahuriye mu gikorwa cyo gufata amashusho ya filime ya Seburikoko. Bijoux yavuze ko icyo gihe yabonaga Papa Sava yiyemera ndetse atanavuga menshi akabifata nkaho yirata gusa ngo uko iminsi yagiye yicuma nuko ubucuti bwabo bwagiye bukura, Bijoux yaje gusanga Papa Sava atiyemera nkuko yari yarabimukekeye. Bijoux yakomeje avuga ko kuva kera yakunze Papa Sava ndetse akagerageza no kubimwereka gusa Papa Sava ntiyabiha agaciro cyane ahubwo we akamufata nk’inshuti ye bisanzwe.

Muri iki kiganiro cyaranzwe no guseka cyane kandi Bijoux yasabye Papa Sava ko yamurongora dore ko afite amafaranga kandi akaba afite n’ubushobozi bwo kurongora. Ibi Bijoux yabisabye Papa Sava nyuma yuko hashize igihe kinini Papa Sava aterekana umukunzi we. Mu gusoza ikiganiro, Bijoux yavuze ko hari ibintu byinshi akundira Papa Sava birimo gutuza no gukora ibintu ku murongo. Bijoux kuri ubu wambitswe impeta n’umusore bakundana yavuze ko nawe ubukwe bwe buri mu minsi ya vuba icyorezo cya Covid-19 nikigabanya ubukana ubukwe bukemererws kuba, ubwe nabwo buzahita buba.

Leave your vote

Comments

0 comments

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Izikunzwe

Advertisement
Advertisement

Inkuru z'umunsi

Log In

Forgot password?

Don't have an account? Register

Forgot password?

Enter your account data and we will send you a link to reset your password.

This site is protected by reCAPTCHA and the Google Privacy Policy and Terms of Service apply.

Your password reset link appears to be invalid or expired.

Log in

Privacy Policy

Add to Collection

No Collections

Here you'll find all collections you've created before.

error: Content is protected !!
Skip to toolbar