in

Bijoux wo muri Bamenya yambitswe impeta n’umusore wamwihebeye bitegura kurushinga.

Munezero Aline wamenyekanye muri filime y’uruhererekane ikunzwe ya Bamenya nka Bijoux, yambitswe impeta ya fiançailles na Abijuru Benjamin bitegura kurushinga.

Munezero Aline ni umukobwa umaze kwandika izina muri sinema nyarwanda, akaba akunzwe cyane muri filime y’uruhererekane ya Bamenya.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo Benjamin yambitse impeta Bijoux amusaba ku yazamubera umugore, undi na we ahita abyemera.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bijoux yavuze ko uyu musore umwambitse impeta ari igisubizo cy’amasengesho ye ko nta wundi ashobora kuzabana na we atari we.

Yagize ati“ Uru rukundo ni inzozi, uri inzozi, igisubizo cy’amasengesho yanjye, uri ikimenyetso cy’ubwiza bw’Imana kuri njye. Nzarinda iyi mpano by’iteka. Nta wundi tuzamarana igihe cy’ubuzima nsigaje kuri iyi Si. Uri igice cy’ubuzima bwanjye, nshuti yanjye magara niteguye kubana nawe.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abafana ba Sunny bacitse urundogoro nyuma yo kubereka ibice bye by’ibanga.

Umugabo akomeje guca agahigo nyuma yo gutakaza akayabo k’amayero ngo bamukureho ibice by’umubiri we birimo amatwi.