in

Bigoranye Judith wahoze ari umugore wa safi Madiba ahishuye indirimbo ye akunda nubwo batakiri kumwe

Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Judith Niyonizera, wahoze ari umugore wa Niyibikora Safi Madiba wahoze mu itsinda rya Urban Boys.

Yahishuye indirimbo akunda y’uwahoze ari umugabo we Safi Madiba kurubu batagicana uwaka.

Mu kiganiro Dunda Show Judith yagiranye na MC Tino kuri KT Radio.

Yabajijwe ku ndirimbo akunda zaririmbwe n’uwo wahoze ari umugabo we, Judith Niyonizera, yasubije aseka, ariko avuga ko akunda indirimbo yitwa “Kelele” Safi Madiba yakoze akiri mu itsinda rya Urban Boys.

Ati: Impamvu nyikunda kurusha izindi nubwo na zo ari nziza, ni uko nanjye nanga abantu bagira amagambo menshi.

Umuhanzi Safi Madiba usigaye utuye mu gihugu cya Canada, yakoze ubukwe na Niyonizera Judith mu 2017, basezerana mu mategeko ndetse bakurikizaho umuhango wo gusaba no gukwa.

Mu 2020, Safi Madiba yahamije ko yatandukanye na Judith wari umugore we nyuma yo kutumvikana ku bintu bimwe na bimwe.

Icyakora uyu mugore yahakanye amakuru y’uko yatandukanye na Safi Madiba, avuga ko we akiri umugore w’uyu muhanzi.

 

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukecuru ukunze kugaragara kuri sitade ya Huye umufana ukomeye wa Mukura VS na Amavubi byinci kuri we

Imbogamizi 3 zikomeye zatumye Mvukiyehe Juvenal asezera ku kuyobora Kiyovu Sport