in

Benshi bashimishijwe n’igikorwa James Rodriguez yakoze cyo gutabara mugenzi we wari ugiye gupfira mu kibuga (video)

Umunya Colombia James Rodriguez yashimagijwe bikomeye na benshi nyuma y’igikorwa yakoze cyo gutabara mugenzi we bakinana mu gihugu cya Qatar.

Rodriguez nyuma yaho Ousmane Coulibaly yaragize cardiac arrest akagwa hasi mu mukino wahuzaga ikipe ya Al Rayyan na Al Wakrah mu gihugu cya Qatar. James wahoze mu ikipe ya Real Madrid mu myaka ishize yihutiye kuza gutabara mugenzi we wari uguye imbere y’izamu mu gice cya mbere cy’umukino.

Mu makuru dukesha beIN SPORTS, James icyo yakoze yeguye umutwe we byatumye mugenzi we abasha guhumeka mbere yuko ikipe ishinzwe ubuvuzi imugeraho kugira ahabwe ubuvuzi bukwiye.

Umukino benshi bashatse ko uhita uhagarikwa mu gihe ikipe ya Al Rayyan yari imbere ni igitego 1-0.

Amakuru yaje kujya hanze ni uko uyu Coulibaly ameze neza kugeza ubu.

Written by Mike Mugisha

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.: +250 781 994 990

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi w’umunyarwanda afashije ikipe ye kwegukana igikombe

Umutoza w’amavubi yamaze guhamagara 18 bagiye kwitabira Boot camp (Urutonde rwose)