in

Benshi bakomeje gutwerera #intsinzi y’Amavubi umupfumu Rutangarwamaboko wari washyize iyi kipe mu biganza by’Abazimu b’i Rwanda

Ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje kugarukwaho cyane nyuma y’intsinzi yaraye yegukanye muri CHAN 2020 itsinze Togo ibitego 3-2.Kuri ubu kandi umupfumu Rutangarwamaboko na we akomeje gushimagizwa cyane n’abatari bake ku mbugankoranyambaga bavuga ko ari we waheje Amavubi intsinzi dore ko ngo yari yabanje kuyiragiza abazimu b’i Rwanda mu isengesho rye yavuze ku munsi w’ejo mbere y’umukino.

Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na Togo mu mikino ya CHAN, umupfumu Rutangarwamaboko yatwererewe intsinzi y’igihugu kubera amagambo yari yatangaje mbere y’uko umupira uba.

Rutangarwamaboko yari yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, asabira Amavubi gutsinda

Yagize ati “Dusabire Amavubi Mana y’i Rwanda, Mana y’Abakurambere bacu, Abazimu bacu batazima mwarubereye Imizi no kugeza na n’uyu munsi ntirukangwe n’ibizambya muzimu w’ubutwari n’ubudahigwa mu mahiganwa waranze Ingabo zarwo, muzimu wo kwimana u Rwanda mwihange mu Mavubi. Ishyuka Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Aka ni agahangane k’abazimu muhonoke muterekere abazimu banyu namwe mwimpana mu ndaro mwa batindi mwe. Ishyuka Rwanda haba mu nduru haba mu ntambara, imandwa twese tukwambariye umwishywa. Amavubi mugombe mwimane u Rwanda mwanze mukunze.”

Rutangarwamaboko yavuze ko bikwiriye kubera urugero abanyarwanda bose, kwambaza Imana y’i Rwanda ndetse no guterekera abazimu mbere yo kugira icyo bakora.

Nyuma y’ubu butumwa n’intsinzi y’Amavubi abantu bamwe batangiye gusaba Rutangarwamaboko ko yasaba abazimu be gufasha ikipe y’igihugu kugera kure.
Nka Fabrice Shyaka yanditse ati “Twe ni Rutangarwamaboko uzatujyana dutegereje aho azatubwira.”

Abandi bakomeje bavuga ko Rutangarwamaboko akwiriye kubahwa bagaragaza ko iyo ataza gusabira ikipe y’igihugu byari kuba ihurizo kuri yo kubona intsinzi. Umwe ati “Rutangarwamaboko yubahwe!”.

Sematungo we yavuze ko isengesho rya Rutangarwamaboko ryagize akamaro mugenzi we amusubiza ko iyo ataba amasengesho ya Rutangarwamaboko nta ntsinzi yari kuboneka.

Uwitwa Ishimwe we yagize ati “Yego Imana iradukunda ariko cyane cyane Sugira, aho imbaraga z’abandi zirangirira niho ize Zitangirira.”

Uwitwa Corneille aramusubiza ati “Rutangarwamaboko yari yamutongereye ntiyari kucyibura.”

Rutangarwamaboko asanzwe ari umushakashatsi, umwigisha w’ubuzima bushingiye ku muco akaba n’inzobere mu by’umuco, amateka, imbonezabitekerezo (Filosofiya) n’ubuzima bwa muntu bushingiye ku myizerere, imyumvire, imitekerereze, imyitwarire ndetse n’imigirire.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kecapu yarajwe muri stade yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 (AMAFOTO)

Umwana w’imyaka 8 y’amavuko yaciye agahigo kananiye Neymar na Messi.