Inkuru rusange
bavandimwe:Ko irari ry’umubiri ari ryo ryiganje mu urukundo rwanjye ,ubu nderekera he koko ?(ndababaye)

Ubuzima bw’amagana y’abantu buratandukanye ,hariho abamenye ikisira kandi bakakigendera kure hari n’abaisanze bakora ibyangwa n’amaso y’uwiteka ,bifuza kubivamo birabahira ariko kandi hari n’abemera ko bakoze uko bashoboye ngo bave mu mwijima w’ingeso mbi bibabera ingora bahizi nk’uko umwe mu bakunzi ba YEGOB yatubwiye uko ubuzima bwe bumeze ,yifuza ko abasomyi bamubwira uko yakifata kuko ngo ubu abo aganiriye nabo bose baramukwena,Nyamara we ngo n’ikibazo kitamwemerera no gusinzira.
yagize ati” NSinshaka ko muvuga izina ryange kuko atariu ngombwa gusa icyo nshaka kuvuga n’uburyo isi yose mbona yantereranye mu buzima bw’icyaha bintera wkiheba,Na nubu kuva mu busambanyi byarananiye nyamara ndabyifuza,Ushobora kumva mvuga ngo nda byifuza ,ukibaza impamvu ntabigeraho,ndetse ugatekereza ko ari ukwivugira.
Njyewe mfite imyaka 23,Narize ndangije ikiciro cyambere cya Kaminuza,Nsimvuka mu muryango ukennye kuko n’ayo mashuli nayize ari ababyeyi banjye bandihira,Gusa nk’uko mu bizi umuntu muzima arakunda bikamuhira cyangwa bikanga,nanjye rero nakundanye n’umusore mfite imyaka 18,uyu musore twakundanye niwe wankuruye mu cyaha na nubu mbona kucyivamo byarananiye,Iteka ibyishimo tubikura mu kuryamana gusa,Ibi ntabwo mbivuga kuko ndi injajwa ahubwo n’igihirahiro cyuje isoni ndende nahezemo kubera ko n’uwo ngishije inama amfata nk’umusazi ahubwo akanteza rubanda.
Twakundanye nziko tuzaba inshuti kugeza tubanye ,uyu musore kuva na mumenya ndamukunda rwose pe ,Nyuma y’umwaka dukundanye yaje kunsaba kumwereka icyimenyetso cy’urukundo mufitiye ,Byaranyobeye mu bwira ko kuba nemera kumuba I ruhande ndetse ngahora muhangayikiye nk’uko abibona aribyo bimenyetso bikomeye kurusha ibindi,kumbi njyewe nsinigeze menya ko ikimenyetso yansabaga kwari ukumuha ubusugi bwange,yaje gufunga umwuka ansaba ko twaryamana ,ibintu numvaga atatinyuka ndetse nanjye ntatinyuka kubikora,namubwiye ko bidakwiye cyane ko ari icyaha ikindi kandi tutabana nk’umugore n’umugabo.
Uyu musore nari muziho gushyira mu gaciro byajyanaga n’igikundiro yarafite mu maso yanjye,Nakundaga kumusanga aho yaracumbitse tukaba twanicara tukarebera filme hamwe,twicaye ku gitanda nyuma ngataha ntanicyo dukoze gusa nyuma y’umunsi yansabyeyeho ko twaryamana nka byanga yanze kunyereka ko atabyakiriye ndetse anyereka ko abyemeye nyamara we ubwonko bwe bwari bwamaze guhindura gahunda,mu minsi mike yakurikiyeho naragarutse ni nabwo yaje kunkorakora amfatanya na Filme y’urukundo twarebaga maze kwifata birananira birangira turyamanye,gusa ndabyicuza.
Icyanteye gukomeza guhora ku ncyecye nsinkizi gusa kuva twabikora bwa mbere hashize amezi 6 tumaze kongera kubikora incuro zirenze eshanu,ibi nibyo binteye inkeke,ndamukunda cyane ndetse niwe wenyine wanguye ku mutima gusa ikiri kumbabaza na none nuko urukundo rwacu rusa n’urwahinduye intego ,ahubwo rwabaye urwo guhuza ibitsina no kwishimisha twifashishije imibiri gusa
Kugira nandike ibi ntabwo ari ibyizanye ahubwo mfite n’izindi nshuti zanjye z’abakobwa zimbwira ko urukundo rw’abo bakundana rushingiye ku guhuza ibitsina gusa,Njyewe numva mpaze guhora ntakambira Imana mvuga ngo mbabarira ko nashuswe n’umubiri ukanyobora,mbona bisa nkaho byafashe indi ntera mbere naramusuraga ntagire ikibazo ,ariwe ntahinduke mu mubiri nanjye ngataha ntakibazo gusa ubu nsigaye musanga akansamira ku muryango ansomagura kugeza angejeje mu gitanda,ntekereza kumureka incuro nyinshi ariko bikananira ni kenshi angiye mwangira ariko nkongera nkibaza nti ese ko yansambanyije ,akaba ariwe musore uzi ubwambure bwanjye mureke ,ni mureka se ninde yarangize umugore ubundi nzaba nararuhiye iki.
Ngerageza kumuganiriza kuntego y’ibyo dukora akanyumvisha ko ntacyo butwaye kuko ankunda kandi tuzabana, nyamara umutima uramburanya iteka kubw’ibyo dukora,nabuze amahoro ubu iyo mutekereje ntacyindi nifuza usibye imibonano nyamara nyuma nkicuza bikomeye,nsinzi uko nsigaye niyumva nashatse kujya kwa muganga numva nditinye,nsinzi niba habaho indwara itera umuntu kurarikira undi aka kageni cyangwa hari ikindi yankoreye ? iteka mu bwiye ko ndambiwe amateka y’ubusambanyi hagati yanjye nawe iyo turangije kuryamana ariko ikintera igisebo nuko bucya mubwira ko namukumbuye.
Ndibaza ese mbigire nte ko mbona urukundo nahawe ari urunjyana mu nyanja y’umuriro,nsinanditse kugira ngo unkwene ariko ubishaka wabikora kuko ndi uwo gukwenywa gusa ikiruta byose nuko wampa ianama yamfasha kumenya icyo nakora ho kugira unseke.Akenshi ntekereza kuzimuka nkigendera ariko nsinasiga akazi,musaba iteka ko twashakana maze tukajya tubikora uko dushaka, akambwira  ko hataragera.iteka nsaba Imana kumpa igisubizo cy’ubu buzima gusa nsinkibona,hari n’aho ngera nkiheba,,,hari inshuti nagishije inama ariko ntungurwa no kubona nzinseka zimbwira ko nipfushagiza ngo abandi babuze n’ababaza izina.none nkore iki?
-
Imyidagaduro1 day ago
Ndimbati yambitse impeta Shaddyboo ubwo bari muri studio za RBA (amafoto)
-
Imyidagaduro2 days ago
Njuga ukina muri Seburikoko yirukanywe mu nzu abamo| Yiyamye umusore baturanye wamuhururije abanyamakuru| Inkuru irambuye
-
Izindi nkuru1 day ago
Wa mukobwa mwiza wari utegereje gupfa Imana iramutabaye| Abagiraneza bamufashije kujyanwa kwa Muganga| Josiane
-
Imyidagaduro2 days ago
ShaddyBoo yinjiye byeruye mu bucuruzi bw’amashusho n’amafoto ku rubuga rwa Onlyfans
-
Imyidagaduro2 days ago
#MissRwanda2021: Abakobwa 3 bahaye ubutumwa mugenzi wabo ushyigikiwe na Ali Kiba| Bose barashaka ikamba| Umuriro watse 🔥
-
Imyidagaduro1 day ago
Junior Giti yakije umuriro kuri PK wamwibasiye|Avuga ko namufata bazakizwa na RIB.
-
Izindi nkuru1 day ago
Umusore n’umukobwa bemeye kwihambira iminyururu amezi 3 ngo basuzume urukundo rwabo.
-
Imyidagaduro1 day ago
Umuhanzi Platini biravugwa ko agiye gukora ubukwe mu ibanga rikomeye.
AHAHAHAH! WOWE NAKUGIRA INAMA YO GUSENGA GUSA PE
uzanyandakire kuri Email yanjye : pasgak2012@gmail.com nzagufasha kubyivanamo
urakoze.