urukundo
Basore mufite gahunda yo gutera ivi, mugendane n’ibigezweho| ngubu ubwoko bw’impeta bugezweho muri iyi minsi

Impeta ni ikintu gikomeye cyane mu rukundo kuko ni ikimenyetso cyerekana igihango gikomeye kiri hagati y’abakundana. Umwe mu minsi ikomeye y’abakundana ni igihe umusore yambitse umukobwa impeta. Umusore afata umwanzuro wo kwambika umukobwa impeta iyo amaze kumushima muri byose yumva ko yamaze kumuhitamo ngo azamubere umugore akamwambika impeta imusaba ko bazabana.
Uyu muhango wo kwambikana impeta mu Rwanda bakunze kwita gutera ivi watangiye kubaho mu kinyejana cya 20 aho watangiriye mu bihugu by’I Burayi ariko ugenda ukwirakwira ku Isi hose. Mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu kwambika umukobwa impeta umusaba ko muzabana bimaze kuba umuco kubitegura ku rushinga aho byabaye nk’ikimenyetso cy’integuza y’ubukwe.
Mu busanzwe impeta zibamo amoko menshi biterwa n’icyo isobanuye, kuko habaho izo abashyingiranwe bambara, hakabaho izo kwambara byo kurimba gusa ndetse n’iyo umusore yambika umukobwa amusaba kuzamubera umugore. Impeta zibamo ubwoko bwinshi ariko umuntu ahitamo agendeye kucyo akunda cyangwa n’iri bumubere nkuko tubikesha ikinyamakuru IGIHE cyaganiriye n’umwe mu bacuruzi b’imitako y’ubwiza hano mu mujyi wa Kigali.
Ubwoko butanu bw’impeta bugezweho kurusha ubundi abasore bari kwambika abakunzi babo muri iyi minsi ni ubu bukurikira:
1. Emerald engagement ring
Ubwoko wa mbere bw’impeta zigezweho bwita Emerald . Emerald ring ni impeta iba igizwe n’impande enye ebyiri zingana ikaba irimo ibuye rinini rya zirconia ndetse n’utundi duto twayo turi ku muzenguruko wayo. Iyi mpeta isobanura ko urukundo rwanyu rukomeye cyane. Iyi mpeta uyiha umukobwa mu kumwereka ko ariwe wahisemo kandi ariwe utezeho amahoro n’ibyishimo by’ubuzima bw’iteka kandi ko wifuza kuzarambana nawe iteka ryose.
2. Pear engagement ring
Ubwoko bwa kabiri bw’impeta zigezweho bwitwa Pear . Pear ring ni impeta iba ari mpande eshatu ikabamo ibuye rinini rya zirconia. Izi mpeta ziba zikozwe muri Zahabu cyangwa mu Ifeza biterwa n’icyo uyigura akunda. Iyi mpeta isobanura amarira y’urukundo ihabwa umukobwa udakunda kugira ibintu bisa n’iby’abandi kandi ufite aho yigejeje, umukobwa w’umukozi cyane, umuhungu ayikwambika agira ngo amwereke ko yifuza umugore ukomeye nka we.
3. Cushion engagement ring
Ubwoko bwa gatatu bw’impeta zigezweho bwitwa Cushion . Cushion ring ni impeta iba ikoze muri Zahabu cyangwa mu Ifeza ikaba ari mpande enye ndetse irimo rya buye. Iyi mpeta isobanura imbaraga n’urukundo. Bivuze ko uyihaye umukobwa biba bisobanuye ko urukundo rwanyu rufite imbaraga kandi ko witeguye kubana na we ubuzima bwose.
4. Round engagement ring
Ubwoko bw kane bw’impeta zigezweho bwitwa Round . Round ring ni impeta ikoze mu buryo bw’uruziga iriho rya buye ry’umutako naryo ry’uruziga. Iyi mpeta iri mu zikunzwe cyane n’abantu bakunda ibintu bituje kuko iba itarimbishijwe cyane. Iyi mpeta isobanura icyizere n’ubunyangamugayo. Bisobanuye ko ihabwa umukobwa w’umwizerwa, umukunzi wawe nagusaba ko muzabana n’iyi mpeta uzamenye ko akwizera cyane.
5. Marquise engagement ring
Ubwoko bwa gatanu bw’impeta zigezweho bwitwa Marquise . Marquise ring ni impeta iba ikoze mu buryo bw’uruziga ariko isongoye hasi no hejuru. Iyi mpeta iboneka mu bwoko butandukanye haba muri Zahabu na Feza. Ni impera ikunda kwambikanwa hagati y’abantu bafite inkuru y’urukundo idasanzwe ndetse bahuye mu buryo butangaje. Iyi mpeta akenshi ihabwa umukobwa ukunda kurangwa n’udushya cyangwa ari wa muntu uzwi cyane ari icyamamare.
-
Hanze10 hours ago
Zari yiyamye abamwibasira kubera umugabo basigaye bakundana.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Nabonye undi musore dukundana|Afite ikofi ni mwiza|Young Grace yashimagije umukunzi we.
-
inyigisho11 hours ago
Ngibi ibintu ukwiye kuzirikana niba ushaka kubyara umwana uzazana umunezero mu muryango.
-
Izindi nkuru4 hours ago
Wa mukobwa ushyigikiwe na Alkiba muri Miss Rwanda ahishuye aho bahuriye.
-
Izindi nkuru6 hours ago
Ronaldinho yavuze amagambo akomeye ku mubyeyi we witabye Imana.