Basketball: IPRC Huye yegukanye igikombe mu bagore, REG icyegukana mu bagabo

Ni imikino yabereye muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021. Mu guhatanira umwanya wa Gatatu mu bagabo, ikipe ya APR BBC yatsinze Shoot 4 The Stars amanota 91 kuri 66.

Ku mukino wa nyuma mu bagore, ikipe ya IPRC Huye yahuye na The Hoops Rwanda. Ni umukino wari ukomeye dore ko amakipe yombi yari yahuriye ku mukino wa nyuma muri Shampiyona 2020 maze The Hoops itwara igikombe. Mu gace ka mbere, The Hoops yatsinze amanota 20 kuri 19 ya IPRC Huye. Mu gace ka kabiri, IPRC Huye yatsinzemo amanota 15 ku manota 10 maze igice cya mbere cy’umukino kirangira IPRC Huye ifite amanota 34 kuri 30 ya The Hoops.

Mu gace ka gatatu Urwibutso Nicole wa IPRC Huye yakoze ikinyuranyo mu kibuga maze aka gace karangira IPRC Huye igatsinzemo amanota 18 kuri 15 ya The Hoops.

Mu gace ka kane, IPRC Huye yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota atanu, ni ukuvuga 19 ya IPRC Huye kuri 14 ya The Hoops. Umukino warangiye igikombe gitashye i Huye n’amanota 71 kuri 59 ya The Hoops, bifatwa nko kwihimura kwiza kwa IPRC Huye nyuma yo gutakaza igikombe cya Shampiyona.

IPRC Huye yishimira igikombe

Mu bagabo, ikipe ya REG BBC yisubije igikombe nyuma yo gutsinda IPRC Kigali BBC amanota 67 kuri 53. Muri uyu mukino Belleck Bell ukinira REG BBC ni we watsinze amanota menshi 27 yakurikiwe na Kami Kabange bakinana watsinze amanota 15.

Report

Shyiraho igitekerezo

What do you think?

147 Points
Upvote Downvote

Ibitaramenyekanye ku itabwa muri yombi rya Kevin Kade na Davis D wafashwe ari mu kiganiro ‘Live’ kuri Instagram

Nyuma y’iminsi ibiri gusa avutse ,umwana wa Anne Kansiime yatangiye kwandika amateka akomeye.